Umutwe w’inyeshyamba wa CODECO wibasiye abaturage bo mu bwoko bw’Abandande batuye muri Butembo, ndetse bicamo abasore babiri babakase amajosi,bakoresheje imihoro.
Izi nyeshyamba zadukiriye abo muri ubu bwoko nyuma yo gukubanuka mu baturanyi babo bo muyandi moko.
Uyu mutwe ukomeje guca ibintu muri Butembo, kuko bica umuntu uwariwe wese, bagasahura kandi bagatwika amazu y’abaturage,amavuriro n’ibindi bikorwaremezo, nabyo ntibatinya kubisenya.
Iki gikorwa cy’ubunyamaswa cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 08 Ugushyingo, ubwo abasore babiri b’abacuruzi bo mu bwoko bw’Abandande bari bagiye kurangura baturutse aho bahungiye izi nyeshyamba nko mu birometero 50 uvuye aho babirukanye, hanyuma bagwa mu gico bari batezwe n’izi nyeshyamba za CODECO zihita zibabaga bunyamaswa.
Si ubwa mbere abaturage bo muri kariya gace bitabaje ingabo za Leta kubera imitwe y’inyeshyamba ibamereye nabi, by’umwihariko aba bo muri CODECO, nyamara bagashinja FARDC kubarenza ingohe ntibabatabare kandi bari kuhaburira ubuzima,ahubwo imbaraga zose bakazijyana i Bunagana guhangana na M23 kandi bari gupfa nk’abatagira kivugira.
Aba baturage barasaba ingabo za Leta FARDC, kubatabara kuko bakomeje kuhaburira imiryango kubera uyu mutwe w’inyeshyamba.
Umuhoza Yves
Ibya RDC namayobera! Iyi CODECO buriya ngo ni coperative yabacukuzi b’amabuye y’agaciro! Ariko igiye kumara abantu. Sinzi aho bihurira kuba Coperative no kuba umutwe witwaje intwaro. Iki nicyo kigaragaza ko iriya mitwe yose uretse iyo mu bihugu bituranyi na M23, ifite ba nyirayo muri leta. mu gisirikare n’ahandi mu nzego zifite imbaraga. Hari ukuntu wakwirirwa wiruka kuri M23, CODECO yica abantu buri munsi.