Umusirikare w’ipeti rya Colonel wo mu gihugu cya Mali, Alpha Yaya Sangaré, yatawe muri yombi azira amagambo yanditse mu gitabo cye yamuritse ku mugaragaro tariki ya 24 Gashyantare 2024.
Nk’uko byatangajwe n’ Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko iki gitabo cyitwa “Mali: The Challenge of Terrorism in Africa” cyasohotse mu mpera za 2023, kigaragaramo ibirego by’imiryango mpuzamahanga ku ngabo z’iki gihugu birimo guhohotera abasivili.
Tariki ya 1 Werurwe 2024, Minisiteri y’Ingabo ya Mali yatangaje ko yamaganye amwe mu magambo ari muri iki gitabo, isobanura ko Colonel Sangaré yatandukiriye amahame y’akazi.
Minisiteri y’Ingabo ya Mali kandi yatangaje ko ibyo guhohotera abasivili byanditswe mu gitabo cy’uyu musirikare ari ibinyoma. Nyuma y’aho bitangajwe, tariki ya 2 Werurwe yahise atabwa muri yombi.
Ubutegetsi bw’inzibacyuho bwa Mali buyobowe na Colonel Assimi Goïta bunengwa guhohotera abasivili, cyane cyane kuva ubwo bwirukanaga abasirikare b’u Bufaransa, bugakorana n’umutwe wigenga wa Wagner washinzwe n’Abarusiya.
Excellent post. Keep posting such kind of information on your site.
Im really impressed by your site.
Hello there, You’ve done an incredible job.
I will certainly digg it and for my part suggest to my friends.
I am confident they will be benefited from
this website.