Col Assimi Goita Perezida w’inzubacyuho muri Mali ,yemeye kurekura abasirikare bagera kuri 49 ba Cote d’Ivoire batawe muri yombi n’inzego shinzwe umutekano za mali .
Ejo kwa 6 Mutarama 2023, Perezida wa Mali Col Assimi Goita yatangaje ko agiye gushyira ku iherezo ikibazo cy’Aba basirikare bagera kuri 49 ba Cote d’Ivoire bagahabwa imbazi kugirango basubire mu gihugu cyabo .
Ibi ,bibaye nyuma y’igihe kigera ku mezi arindwi Ubutegetsi bwa Code d’Ivoire busaba Mali kurekura abo basirikare nta yandi mananiza ndetse mu minsi yashize, itsinda ry’Abadipolomate ba Cote D’Ivoire rikaba reherutse i Bamako mu rwego rwo kumvikana n’Ubutegetsi bwa Mali kigirango aba basirikare barekurwe.
Batawe muri yombi kuwa 10 Nyakanga 2022 ku kibuga cy’Indege cya Bamako, bashinjwa kuza guteza akaduruvayo muri Mali, guhungabanya umutekano w’iki gihugu no kwivanga muri politiki y’imbere muri Mali.
Ifatwa ry’aba basirikare, ryateje umwuka mubi hagati ya Mali na Cote d’Ivoire ifatanyije n’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburengerazuba bashinja Mali kubahimbira ibyaha .
Mali ishinja Cote D’Ivoire kugambana n’Ubufaransa, kugirango bahirike Ubutegetsi bwa gisirikare buyobowe na Col Assimi Goita wateye umugongo Ubufaransa agahitamo gukorana n’Uburusiya n’Ubushinwa, byatumye iki gihugu gifatirwa ibihano by’Ubukungu n’Umuryango w’Ibihugu by’Afrika y’Uburengerazuba.