Muri Congo, muri Kivu y’amajyaruguru, umutwe wa M23 waraye ushyizeho abayobozi bakuriye amashami yawo atandukanye mu bice ugenzura barimo Bahati Musanga mu minsi ishize byavuzwe ko yaba yivuganwe n’igisirikare cya RDC (FARDC) mu gitero cya Drone.
Ku wa 17 Mutarama M23 yasohoye itangazo rishinja FARDC kwica babiri muri ba ’Komanda’ bayo, nyuma yo kubatega igico ubwo bari bagiye guhumuriza abaturage bakagabwagaho ibitero n’Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC n’abo bafatanyije.
Nyuma y’uko M23 yemeje ko yiciwe abayobozi, mu masaha make ibinyamakuru bibogamiye ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa byahise bitangaza ko hari abasirikare benshi ba M23 barimo n’abakomeye biciwe mu bitero FARDC yari yagabye yifashishije drones zo mu bwoko bwa CH-4 yaguze mu Bushinwa.
Mu bo byavugwaga ko bishwe harimo Colonel Castro Elise Mberabagabo wahoze akuriye ubutasi muri M23 na mugenzi we Bahati Musanga wari usanzwe ari umujyanama wa Gen. Sultani Makenga.
M23 mu itangazo yaraye isohoye, yemeje ko uyu musirikare yagizwe umuyobozi wa ’département’ yayo ishinzwe imari n’umusaruro. Ni inshingano agomba kungirizwaho n’uwitwa Mupenzi Jean-Bosco nk’uko BWIZA dukesha iyi inkuru ibitangaza.
Abandi bahawe imirimo na Perezida Bertrand Bisimwa barimo Lawrence Kanyuka wari usanzwe ari umuvugizi w’ishami rya Politiki ry’uriya mutwe wagizwe umuvugizi wa ’département’ (ishami) ishinzwe itangazamakuru n’itumanaho, akaba agomba kungirizwa n’uwitwa Oscar Barinda.
Ni mu gihe Rukomera Desiré yagizwe umuyobozi w’ishami rishinzwe ubukangurambaga n’icengezamatwara, akaba agomba kungirizwa n’abarimo Uzamukunda Pascal na Jean-Louis Kulu.