Dr Kiiza Besigye nyuma yo gufungurwa yemeje ko atazigera ahagarika ibikorwa bye byo gusaba abaturage kwigaragambya bamagana izamuka rikabije ry’ibiciro ku masoko muri Uganda.
Besigye akomeza avuga ko ashaka gukoma mu nkokora umugambi wo gusimbuza Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba Se President Yoweri Kaguta Tibuhaburwa ku ntebe y’Umukuru w’igihugu.
Aganira n’abanyamakuru iwe mu rugo i Kasangati mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ,Besigye yahamagariye Abanya_Uganda guhaguruka bagasaba Leta ibisobanuro bw’izamuka ry’ibiciro ku masoko kandi arinako bamaganira kure ihererekanya buyobozi ririmo gupangwa hagati ya Museveni na Muhoozi .
Kuwa Kane ushize,Dr Besigye n’abamushigikiye bangiwe n’igipolisi kwinjira mu mujyi,kuko batinyaga ko ashobora guteza imvururu muri rubanda nyamwinshi nk’uko yabikoze inshuro enye zose igihe yiyamamarizaga umwanya w’umukuru w’igihugu mu mwaka 2011.
Besigye icyo ashyira imbere mubyo anenga Leta ni ukunanirwa gusobanura ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ry’ibintu mu gihugu cyose.Ariko ikibazo nyamukuru Besigye n’abambari be bashyize imbere ni ugukumira impamvu iyo ariyo yose yatuma Lt Gen Muhoozi Kainerugaba imfura ya Perezida Museveni, afata intebe y’umukuru w’igihugu.
Besigye tubibutse ko yari yafungiwe iwe mu rugo ,icyakora yaje mu ijoro ryo kuwa 17 Gicurasi 2022 abashinzwe umutekano bavuye iwe.
Besigye yavuye iwe Kasangati yerekeza i Kampala afite umugambi nanone wo gukangura abaturage ngo bajye mu myigaragambyo.