Col Hategekimana Anastase uzwi ku mazina ya Col.49 arashinjwa kwigomeka kuri Komanda mukuru Gen.Jeva akifatanya n’agatsiko ka Twagiramungu karimo Col Guado
Mu nkuru y’ubusize twabagejejehoyagiraga iti https://rwandatribune.com/col-guado-yaba-yiyomoye-kuri-fln-ashinga-umutwe-we/ uyu Col Guado akaba yari amaze iminsi adacana uwaka na Komanda mukuru Gen Hakizimana Antoine Jeva,ibi byose bikaba bikomeje kuvuruganwa na Twagiramungu Rukokoma ushaka gusenya igisilikare cya FLN,agashyinga icye yise INTIMIRWA.
Kwigomeka kwa Col Hategekimana Anastase uzwi ku mazina ya Col.49,kwatangiye kuwa kane w’icyumweru gisize ubwo uyu Hategekimana yari ayoboye abarwanyi babarizwaga mu birindiro bya Mai Mai y’uwitwa Gen Kapapa,ibirindiro by’izi mai mai bikaba byaraje kugabwaho igitero n’ingaboza FARDC bamwe mu ba Mai Mai barahagwa ndetse n’uwitwa Majoro Nepo waFLN aza gutabwa muri yombi n’ingabo za Leta,Gen Jeva yahise aha amabwiriza Col 49 ,ngo ahungishirize abarwanyi barokotse bahungire mu kibira uyu Col Anastase we na mugenzi we Col Jigale banga kunvira Gen.Jeva
Amakuru umunyamakuru wacu ukorera iKamanyola yahawe na bamwe mubahoze ari abarwanyi ba FLN bacumbikiwe mu nkambi y’ingabo za MONUSCO ziri iKamanyola,bamutangarije ko hasize amezi abiri uyu Col Hategekimana Anastase uzwi ku mazina ya Col.49 na Col Guado bafitanye umubano udasanzwe,ndetse umwe mu bahoze barinda Col 49 yemeje ko uyu Muyobozi yakundaga kuvugana na Twagiramungu Faustin amusaba kwiyomora bagafatanya gushing undi mutwe ndetse akamubwira ko ibya FLN bayarangiye kuva Gen.Irategeka yicwa.
Twababwirako uyu Col.Hategekimana uzwi nka 49,yavutse mu mwaka wa 1790,avukira muri Komini Masango,Perefegitura ya Gitarama,ubu ni mu Karere ka Ruhango,Intara y’Amajyepfo,uyumugabo muri Nzeri 1993 niho yinjiye mu mutwe w’interahamwe urubyiruko rwa MRND,ahabwa imyitozo na EXFAR,muri Mutarama 1994 yagiye kurinda uwari Umwungiriza wa Burugumestiri wa Kimini Masango witwa Mpoze,uyu Col Hategekimana afatanyije na Mpoze bayoboye ibitero byinshi byishe abatutsi muri Komini Masango,bombi bakaba barahamijwe ibyaha bya Jenoside n’inkiko zo mu Rwanda.
Mwizerwa Ally