Col.Kanyamuhanda Vianney Kazarama wigeze kuba Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa AFC/M23 warwanyije ubutegetsi bwa DRC atangaza ko ubu yasubiye gukorana nawo.
Yabaye umuvugizi wa M23 hagati y’umwaka wa 2012 na 2013 mbere y’uko utsindwa.
Icyo gihe yahisemo guhunga kuko uwo mutwe wari umaze gutsindwa n’umutwe kabuhariwe w’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Mu ntambara uyu mutwe warwanye vuba aha Colonel Kazarama ntiyigeze yihuza na M23.
Byigeze kuvugwa ko yasubiyemo ndetse ahasiga ubuzima ariko yaje kumvikana abihakana.
Icyakora muri Kamena, 2024 yeruriye amahanga ko agifite imbaraga z’umubiri zatuma asubira ku rugamba igihe yaba abisabwe n’abayobozi bakuru ba M23 barimo na General Sultan Makenga.
Ati: “Makenga yampamagara, atampamagara, niteguye kugenda ariko ampamagaye byaba byiza kurushaho”.
Kuri uyu wa 28 Nyakanga 2024, ubwo kuri sitade yitiriwe Mwami Ndeze Rugabo II iherereye muri teritwari ya Rutshuru, haberaga irushanwa ry’umupira w’amaguru ryitwa ‘Amani Kwetu’, hagaragaye abayobozi bakuru ba M23 barimo Bertrand Bisimwa na ‘Colonel Kazarama’.
Icyo gihe yahawe ijambo ashima ibyagezweho binyuze mu buyobozi bwa Bisimwa na Makenga, amenyesha Abanya-Rutshuru ko yamaze gusubira muri M23 kugira ngo afashe bagenzi be gukomeza urugamba.
Ati: “Muraho Banya-Rutshuru? Nitwa Colonel Kazarama Vianney, ndi mwene wanyu, ngarutse muri ARC. Nishimiye akazi uyu mutwe uri gukora, ngashimira umuyobozi Bertrand Bisimwa, ngashimira Sultani Makenga n’abanyamuryango. Nanjye nje ngo dukomeze urugendo”.