Col.Lele Augustin wari Komanda wa Batayo Commando ya 111, Lt.Col Gaspard wayoboraga Batayo ya 34091 n’uwari umwungirije Capt.Maposo biciwe mu gace ka Tebero n’inyeshyamba za M23.
Imirwano imaze iminsi ibiri iriguca ibintu mu bice biri hafi y’umujyi wa Kitchanga, aho urugamba rukomeye hagati ya Bulungu na Kabaragasha ni muri Km 5 ujya mu mujyi wa Kitchanga, aho ingabo za Leta FARDC zifatanyije na FDLR ndetse na Mai Mai CMC zishaka gufata ako gace kugirango zigire ubugenzuzi.
Kuri uyu mugoroba ku isaha ya saa kumi n’ebyiri ubwo umurongo w’imodoka zarimo abasirikare ba FARDC zavaga mu mujyi wa Goma zerekeza ahari kubera intambara, zageze ahitwa Tebero zigwa mu gico cyatezwe n’inyeshyamba za M23.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri muri ako gace, ivuga ko Col.Lele Augustin wari Komanda wa Batayo Commando ya 111, Lt.Col Gaspard wayoboraga Batayo ya 34091 n’uwari umwungirije Capt.Maposo bahise baraswa, imirwano yamaze iminota 50 hakaba haguyemo n’abasirikare bato barenga 60.
Umunyamakuru wacu uri Goma avuga ko abo basirikare babarizwa muri Batayo Commando yarwaniraga muri Ituri bari baje gutanga ubufasha mu gace ka Bulungu, ndetse no gutera ingabo mu bitugu izindi ngabo za leta zimaze iminsi zisuganya kugirango zisubize umujyi wa Kichanga.
Ibintu bikomeje kumera nabi mu gace gahereranye n’umujyi wa Kichanga, aho imirwano ikomeye iri kubera mu gace gahuza Bulungu na Kabaragasha, aho bivugwa ko Gen.Bgd Mugabo Hassan wa FARDC ariwe uyoboye urugamba.
Mwizerwa Ally
Ese iyi mikwege abasirikare ba congo bakenyera yaba ivuze iki? Niyo yerekana abacomando babo?
Cyabitama nawe igihe kirageze ngo bamuhe akantu maze ave mu nzira areke gukomeza gutera amboutillage
Kera nkiga Nyirarukobwa niganaga n’umwana witwaga Kayitare Bitama,ariko Atari Bitama Gisegereti Kirumbo