Mbere gato y’uko amatora muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo atangira atangira , umuyobozi wa Twirwaneho Colonel Rukunda Michel, wamamaye ku izina rya Makanika yongeye gushyira hanze ibya Leta y Tshisekedi avuga ko usibye no kuvuga ko hari ibyo bazakora mu myaka 4 bamaze ko ntakintu gifatika bazakora usibye kongera umutekano muke babibye mu burusirazuba bwa Congo.
Ibi yabivuze mu kiganiro, yakoranye n’umunyamakuru Faustin Byiringiro, kuri Channel ya “Mukirambi Tv 1.” aho Umunyamakuru yabanjye kumusaba kwibwira abakurikiye ikiganiro, maze Colonel Rukunda Michel, ati: “Amazina yanjye ni Rukunda Michel, Alias “Makanika,”
Michel, yabajijwe icyaba cyatumye agera muri Kivu y’Amajyepfo nawe ati: “Naje muri Kivu y’amajyepfo guhumuriza abaturage b’Irwanaho. Twirwaneho ikora akazi ku butabazi kandi ibikorwa byabo biba henshi, rero naje kwifatanya nabo kuko ninjye muyobozi wabo.”
Tubibutsa ko muri Kivu y’Amajyepfo haheruka kugabwa ibitero bigabwe n’Inyeshamba zo mu mutwe wa Maï Maï, n’Imitwe igizwe n’Insoresore z’Abarundi. Ni ibitero byagabwe kuwa 8 Ukuboza 2023 muri Kivu y’Amajyepfo, bisiga byangirije ibintu byinshi by’abaturage.
Muri icyo kiganiro, Colonel Rukunda Michel, yagarutse no ku ntambara yagiye ibera mu misozi miremire y’Imulenge, avuga ko yagiye ihindura isura ariko ahanini bigakorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Yagize ati: “Murabizi ko Intambara yishe abantu benshi Imulenge, leta yagiye iyita amazina rimwe bakavuga ko ari iyabahinzi n’aborozi, ubundi ngo n’intambara y’ikibandi, biriya babikoraga kugira ngo ukuri kutamenyekana ariko ukuri ntikwihisha. Leta niyo nyirabayazana ya byose n’ubwicanyi bwabaye muri aka Karere. Twirwaneho rero yabayeho kugira ngo ihagarike ubwicanyi bwarimo bukorerwa Abanyamulenge.”
Makanika, yanahishuye Twirwaneho abaribo? Ati: “Twirwaneho n’abaturage bose bafite ishaka ryo kurenganura abarengana. Umuntu wese ukunda Imulenge ni Twirwaneho.”
“Turabizi ko hari abaharabika Twirwaneho, abakora ibyo nibariya bari inyuma y’ibibi bikorerwa Abanyamulenge . Agaciro Umunyamulenge afite kuri none agakesha Twirwaneho.”
“Haricyo ndota kandi mbona ni uko muri aba bari muri Twirwaneho hari Intwari zizakora ibirenze ibyo twakoze . Ndabizi neza ko hazavamo abagabo bazakamira igihugu.”
Colonel Rukunda Michel, yagize nicyo avuga ku baturanyi ba Banyamulenge ahanini yavuze ku Bapfulero. Yagize ati: “Mu Bapfulero harimo bamwe bazima kandi bapfira ubusa ariko kandi harimo n’abicanyi. Abapfulero ni Abaturanyi bacu tuzabana iteka kugeza Yesu agarutse kw’Isi.”
Umunyamakuru yongeye kumutera ikibazo ku basirikare ba FARDC bicwa bazira ko ari Abanyamulenge bo mu bwoko bw’Abatutsi, bamwe muribo bicwa barashwe abandi bakabatwika ndetse ko hari nabagiye baribwa.
Michel ati: “Ntabyinshi navuga kuri FARDC, ikiriho ni uko ntayisubiramo, kuberako ari igisirikare cy’ikibandi. Bariya si abasirikare b’igihugu ahubwo ni Abajura babi. Nigute wavuga ko urinda abaturage utazi agaciro kabo?”
“Umusirikare wabonye benewabo bapfa bazira ubwoko bwabo ariko ntatabare mbarahiye ko bazabibazwa igihe nikigera.”
Umunyamakuru yongeye kumubaza ku matora ateganijwe kuba muri RDC, tariki 20 Ukuboza 2023, Michel Makanika, yagize ati: “Ibya matora ntibyaturaza inshinga ikituraje inshinga ni umutekano wa baturage! Nigute wakwiruka mu by’amatora abaturage bari kwicwa? Yewe n’abatora bari bakwiye kubireka bakabanza gushaka umutekano.”
Yarangije avuga ko “Akunda Imana, nkongera nga kunda Abanyamulenge n’Imulenge.”
Colonel Rukunda Michel Makanika, yatabaye Abanyamulenge barimo bicwa bazira ubwoko bwabo Abatutsi, ahagana mu mwaka wa 2019, akaba yarahoze mu gisirikare cya FARDC. Kuri ubu amaze kugarura umutekano mu bice byinshi byo mu misozi miremire y’Imulenge. Gusa uwica Abanyamulenge we aracyabanguye inkota n’ubwo Twirwaneho ya Colonel Makanika igenda imuca intege nk’uko bivugwa n’Abanyamulenge.
Rurambo, Bibogobogo, Mibunda , ni ibice birimo Twirwaneho iyobowe na Colonel Rukunda Michel, aho yungirijwe na Colonel Charles Sematama, wamamaye kw’izina rya “Intare Batinya.”
Uyu musirikare wamamaye ku mazina ya Col Makanika ni Unyamulenge wo mu bwoko bw’Abatutsi.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com