Col.Manirakiza wari uyoboye Batayo yaje gushigikira ingabo za Congo mu bikorw abyo kurwanya M23 yaguye iKibumba
Mu masaha yo muri iki gitondo cyo kuwa 31 Ukwakira 2023 nibwo hamenyekanye urupfu rwa Nyakwigendera Col.Manirakiza Pierre wari Umuyobozi wa Batayo y’ingabo z’uBurundi zirikurwanira mu gace ka Kibumba aho zifite ibirindiro ahitwa Rusayo.
Isoko ya Rwandatribune iri muri ako gace yemeza ko uyu Nyakwigendera Col.Manirakiza Pierre Col.Manirakiza Pierre haba hasize iminsi ibiri apfuye ,akaba yarishwe na bombe yatewe n’umutwe wa M23 ikagwa ahitwa Kanyamahoro iyi bombe ikaba yarahitanye n’abandi basilikare b’uBurundi batamenyekana umubare.
Umutwe wa M23 wakomeje kwikoma ingabo z’uBurundi ko zikomeje kwivanga mu ntambara z’abanyekongo ubwabo,uyu mutwe kandi washinje ingabo z’uBurundi zibarizwa muri AECRAF kuba zarabererekeye ingabo za Leta na Wazalendo,bigatuma umutwe wa M23 wamburwa umusozi wa Kicwa ndetse bikaba bivugwa ko hari n’abarwanyi b’uyu mutwe bahasize ubuzima.
Agace ka Kibumba gakomeje kuba isibaniro ry’imirwano aho muri iki gihe hakomeje imirwano hagati ya FARDC na M23 ,aho buri ruhande ruhatanira kugumana ibirindiro biri k’umusozi wa Nyamushwi,twashatse kumenya icyo uruhande rwa Leta y’uBurundi ruvuga k’urupfu rw’uyu musilikare duhamagara kuri telephone ngendanwa Col.Floribert Biyereke Umuvugizi w’igisilikare cya FDNB ,telefone ntiyitaba kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Mwizerwa Ally