Nyuma y’imyaka irenga gato itatu gusa urwego rw’ubugenzacyaha RIB,rumaze rushinzwe kuri uyu wa 07 Ukuboza 2021, rwatangaje ko muri iyo myaka abakozi barwo 27 bamaze kwirukanwa ku kazi bakekwaho icyaha cya ruswa.
Ibi uru rwego rwabitangaje ku wa kabiri, mu nama rusange ya kabiri yarwo. Iyi nama yahuje inzego zose zikora mu bijyanye n’ubutabera.
RIB yagaragarije abakozi bayo ko bagenzi babo 27 aribo bamaze kwirukanwa bashinjwa kwakira ruswa, inabereka uko bafashwe, ibasaba gukora kinyamwuga no kuba inyangamugayo birinda ruswa.
Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Ruhunga Jeannot yavuze ko iyi nama yari mu rwego rwo kureberahamwe uko bahagaze mu bijyanye na ruswa banafate ingamba zo kuyirwanya.
Ati “Biri muri gahunda y’icyumweru cy’ubutabera, aho inzego zikora mu butabera ziherereye buri rwego rusuzuma uko ruhagaze muri ruswa. Ni muri urwo rwego natwe twahuye turabiganira tugaragaza abakozi bacu bagaragaye muri ruswa, tugaragaza uko bafashwe n’uko babikoze kugira ngo tubereke uko icyaha gihagaze n’ingamba zo kukirwanya.”
Yakomeje avuga ko abakozi 27 bakoreraga RIB aribo birukanwe bakurikiranyeho ruswa ndetse hari abandi batanu bakiri kwisobanura mu nzego zibishinzwe, Col Ruhunga yanashimangiye ko bazarwanya ruswa bahereye mu bakozi b’uru rwego.
Ukuriye Sitasiyo ya RIB ahitwa Jomba, Prisca Mukankunda, yavuze ko umugenzacyaha mwiza ari uwuzuza inshingano ze neza kandi ku gihe.
Ati “Umugenzacyaha icyo aba asabwa cya mbere ni ukurwanya ruswa no kwakira umuturage umugana, akakira ibibazo vuba kugira ngo yirinde no kuba yajya mu kigeragezo cyo kuba yakwakira ruswa kuko uko atinze niko ashobora no kujya mu byo kwakira ruswa.”
Yongeyeho ko iyi nama yabagiriye akamaro kuko yabibukije uko bwakwiye kuzuza inshingano zabo n’uko bakwiye kwirinda cyane ibyatuma bakira ruswa.
Muri iyi nama hanashimiwe abakozi 24 ba RIB banze kwakira ruswa ahubwo bata muri yombi abayibahaye.
Umuhoza Yves