Col. Rutiganda ‘George Mazizi’ washakishwaga kubera uruhare muri Jenoside yapfuye azize amarozi ku gambane kakozwe na Gen.Ntawunguka Omega Komanda FDLR/FOCA.
Col. Rutiganda Jean Damascène wakoreshaga amazina ya ‘George Mazizi’naho kumbuga nkoranyambaga akaba yiyitaga Donat Gapyisi yishwe n’amarozi akaba yaguye ahitwa iParisi mu birindiro bya FDLR FOCA , ni muri Gurupoma ya Bwito,Teritwari ya Rucuru ,Kivu y’amajyaruguru mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Inkuru y’urupfu rwa Col Mazizi ikaba yatangiye gucicikana none mu gitondo cyo kuwa 24 Mutarama 2021,isoko y’amakuru ya Rwandatribune iherereye muri Bwito ivuga ko uyu Col Mazizi wari umaze iminsi arwaye uburozi yaratumbye inda n’ibirenge yari ashinzwe ibirindiro bikuru by’umutwe waFOCA bita(Quartier general),ubu burozi bukaba bwarazanwe na Majoro Bizabishaka inshuti magara ya Gen.Omega, abukuye iBugande,bikaba bivugwa ko yabuhawe na Pasiteri Busigo umwe mu bayobozi ba RNC ukorera muri Uganda.
Imikoranire ya Gen.Omega na RNC muri Uganda yaba ari inkomoko y’uburozi bukomeje gukwirakwira muri FOCA?
Nkuko isoko y’amakuru yacu ikomeza ibivuga Gen Ntawunguka Pacifique Omega afatanyije na Col Ruhinda baba baramaze kwakira akayabo k’amafaranga angana n’ibihumbi 300 by’amadorari kugirango bashwanyuze FDLR,igice kimwe cyijye muri RNC,ariko bamwe mu barwanyi b’uyu cyane abahoze ku ruhande rwa Gen.Mudacumura ntibabikozwa ,cyane nka Col.Mazizi usanzwe yarakoze Jenoside yamaganiye kure imikoranire ya FDLR na RNC,usibye we twavuga nka Gen.Secyugu Gabral,Gen Karebu bombi bishwe ndetse na Col Ndekwe ukirembye dore ko nawe yatamitswe ubwo burozi bw’intaraza.
Abandi bamaze guhabwa ubwo burozi haravugwamo Col.Nyembo umaze iminsi ari kuburutswa,utahiwe akaba ari Gen.Serge na Gen Matovu,bose bakaba baramaganye umugambi wa Gen Omega wo kugambanira FDLR ayomeka kuri RNC,ikimenyimenyi n’uko hari amabwiriza menshi yatanzwe na Gen Byiringiro Victor yo guha abarwanyi imyenda n’inkweto biturutse ku kayabo k’amafaranga yatswe FARDC Gen.Omega akaba yaranze kuyarekura,avuga ko babibaguriye bakwirara,aba ofisiye bakuru bakaba basanga ari bumwe mu buryo bwo kunaniza ingabo.
Bamwe mu barwanyi ba FDLR bakaba bemeza neza ko Gen.Omega agambiriye kwica runono benshi mu ba Ofisiye bahoze ari inshuti za Gen.Mudacumura kugirango umugambi we na RNC uzagerweho neza,akaba akomeje kwifashisha Liyetona Gilbert mu gukwirakwiza uburozi no gutega uduco abasilikare bakabica,urupfu rwa Col Mazizi kandi rukaba rwagizwemo uruhare na Majoro Obadiya wari usanzwe amwungirije akaba ari nawe wahise amusimbura,bakaba bashinjaga Col.Mazizi ubutagondwa .
Col Rutiganda Yohani Damascene,Mazizi yari muntu ki?
Col Mazizi amazina ye y’ukuri ni Rutiganda Yohani Damascene, avuka mu cyahoze ari Komini Murama ,aho yanabaye,Burugumesitiri w’iyi Komini,hakaba hari Perefegitura ya Gitarama, ubu igice cyayo kimwe kiri mu Karere ka Nyanza mu gihe ikindi kiri mu ka Ruhango.
Ari mu batije umurindi, banayobora Jenoside muri Komini Murama ndetse amaze guhungira muri RDC, yinjiye mu bayobozi b’Umutwe wa FDLR uhuriyemo abajenosideri.
Mu mwaka wa 1996 yinjiye mu ALIR yaje guhinduka FDLR,akaba yarakomereje ibikorwa by’ubwicanyi mu ntambara y’abacengezi,ubu yari asanzwe ari Komanda QJ (quartier general) mu birindiro bya Gen. Omega.
Col Mazizi akaba ari nawe wakoreshaga imbuga nkoranyambaga za FDLR zinyuzwaho amakuru ahakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.cyane urukuta rwa Facebook rwitwa:Donat Gapyisi, akaba yari n’Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Intabaza.com cya FDLR,akaba yari yarakatiwe igufungo cya burundu n’Ubutabera bw’uRwanda kubera ibyaha bya Jenoside.