Umunyemari Muvunyi Paul n’abandi bantu batatu barimo Rtd Col Ruzibiza Eugène wigeze kuyobora Ingabo mu Karere ka Karongi barekuwe by’agateganyo, nyuma yo gucibwa amande ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Muvunyi Paul, Rtd Col Ruzibiza Eugène wigeze kuyobora Ingabo mu Karere ka Karongi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasura mu Karere ka Karongi, Niyongamije Gérald n’umuturage witwa Kayigema Félicien, batawe muri yombi ku wa 24 Ukuboza 2020 bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.
Amakuru dukesha IGIHE avuga ko aba bagabo barekuwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 6 Mutarama 2021.
Icyaha Muvunyi na bagenzi be bakurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Igena ko kibahamye bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Paul Muvunyi yari akurikiranyweho icyaha kijyanye n’ubutaka buri hafi y’Ikiyaga cya Kivu yaguze nyirabwo atabizi.