Col Simba uzwi mu Basilikare biyise 11 camarades du 5 eme juillet yapfuye azize urw’ikirago
Amakuru agera kuri Rwandatribune avuga ko, Col.Simba yapfuye ejo kuwa 03 Nyakanga 2023. Col Simba Aloys, apfuye afite imyaka 85. yahoze ari umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda EX FAR.
Ubwo itsinda ry’abiswe incuti 11 zo kuwa 05 Nyakanga 1973 zahirikiga ubutegetsi bwa Gregoire Kayibanda. Col.Simba n’umwe muri bo akaba yari afite ipeti rya Major. Iryo tsinda ryafashije Juvénal Habyarimana kujya ku butegetsi muri 1973.
Col.Simba yakoze imirimo inyuranye k’ubutegetsi bwa Gen Maj.Habyarimana mu bizwi cyane ni uko yabaye Minisitiri w’itangazamakuru muri Guverinoma ya Habyarimana, ndetse yanabaye umu Depite.
Col.Simba mu gihe cya Jenoside, yabaye umujyanama mu by’umutekano muri Perefegitura ya Gikongoro na Butare.
Uyu mu Col yatawe muri yombi mu mwaka wa 2001 mu gihugu cya Senegal ashinjwa icyaha cya Jenoside, yoherezwa kuburanira mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, rwari rufite icyicaro i Arusha muri Tanzania.
Simba yatangiye kuburana kuwa 30 Kanama 2004, urubanza rwe rupfundikirwa kuwa 08 Nyakanga 2005, akatirwa imyaka 25 y’igifungo kuwa 13 Ukuboza 2005.
Yaba we n’Ubushinjacyaha barajuriye, ariko ubwo bujurire bw’impande zombi ntibwahabwa agaciro.
ku wa 27 Ugushyingo 2007, Urugereko rw’ubujurire rurekeraho igifungo cy’imyaka 25 yari yarakatiwe.
Simba yajyanywe mu gihugu cya Bénin kugira ngo arangize igihano, aza kurekurwa ku wa 29 Mutarama 2019, ku mpamvu z’uburwayi igihano cye kitarangiye.
Col Simba yavutse taliki ya 28 Ukuboza 1938, avukira mu cyahoze ari Komini Musebeya ,Perefegitura ya Gikongoro,yinjiye mu ishuri rikuru rya gisilikare ry’iKigali mu 1961 muri promotion ya 2, yasezerewe mu ngabo z’uRwanda EX FAR mu mwaka wa 1992 .
Niyigendere. Ejo nitwe dutahiwe.Ariko tujye twizera tudashidikanya ko abantu bapfa bizeraga Imana,nukuvuga bayishaka bashyizeho umwete,batiberaga gusa mu gushaka iby’isi,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yabyerekanye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Roho “idapfa kandi itekereza” yahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga Imana abakristu dusenga.Concile de Latran ibiha umugisha mu mwaka wa 1513.Nyamara Umubwiriza 9,umurongo wa 5 havuga ko upfuye atongera gutekereza.Nta kindi gice cy’umubiri gitekereza uretse ubwonko bubora iyo dupfuye.