Ibihugu bigize umuryango w’isoko rusange ry’Afurika y’iburasirazuba n’amajyepfo COMESA birateganya gukoresha uruhushya rumwe rwo gutwara ibinyabiziga, mu rwego rwo kuzamura ubukungu n’ubuihahirane muri uyu muryango.
Ni uruhushya rwazajya rwifashishwa aho uri hose muri ibi bihugu. Ibi ni ibikubiye mu mishinga ya COMESA igamije kurushaho kuzamura ubuhahirane hagati y’ibihugu biyigize.
Kongera ibikorwa remezo nk’imihanda no gukwirakwiza amashyanyarazi, koroshya itumanaho, gushyiraho umupaka umwe uhuriweho n’ibijyanye n’ubwishingizi bukoreshwa hose, ni bimwe mu byagize uruhare mu kongera ubuhahirane hagati y’ibihugu bigize COMESA.
Gusa ngo haracyari imbogamizi cyane cyane mu guhuza amategeko.Ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize COMESA usanga bukiri hasi, ugereranyije n’uburyo icuruzanya n’ibindi bice by’isi.
Uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga
Imibare yo muri 2021 igaragza ko ku mwanya wa mbere COMESA icuruzanya n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, aho agaciro k’ibicuruzwa mu madorali ari miliyari 52.
Ku mwanya wa kabiri haza u Bushinwa aho ubucuruzi bufite agaciro ka miliyari 20, mu gihe COMESA iza ku mwanya wa gatatu ku gaciro ka miliyari 13 z’amadorali.
Mu rwego rwo kurushaho koroshya urujya n’uruza bityo n’ubucuruzi bukiyongera, kuri ubu harimo gusuzumwa umushinga uzafasha abaturage b’ibihugu 21 bigize COMESA gukoresha uruhushya rumwe rwo gutwara ibinyabiziga, ibintu bishobora no kuzagera ku rwego rwa Afurika yose.
Kuri uyu wa Kane biteganyijwe ko abaminisitiri bafite ibikorwa remezo mu nshingano mu bihugu bigize COMESA bazaterana barebera hamwe aho imishinga igeze, n’ibyashyirwamo imbaraga kugira ngo ubuhahirane burusheho kuzamuka.
Uyu mushinga numara kujya mu bikorwa imbogamizi zabagaho mu buhahirane zizacika bityo usange ibyerekeranye n’ingendo byoroshye.