Kuri uyu wa 09 Nyakanga 2022 imirwano ikaze yahuje inyeshyamba za M23 n’ingabo z’igihugu FARDC mu gace ka Nyesisi gaherereye muri Teretwari ya Rutchuru aha ni muri Kivu y’amajyaruguru,iyi mirwano yasize abarenga ibihumbi 2600 bavanywe mu byabo.
Nk’uko byatangajwe na Sosiyete sivile yo muri kariya gace yavuze ko imirwano yabereye muduce twa Buhiri na Gisigari ndetse n’iyabere mu duce twa Bwesa na Jomba yasize abaturage benshi iheru heru,kuko enshi batorongeye,abandi benshi imiryango yaratatanye ,Kandi Aho bahungiye ntibagira ubitaho.
Bakomeje bavuga bati“ izi mpunzi ntizishobora kwivuza , kuko n’ubashije kugera Ku kigonderabuzima abwirwa ko nta miti ihari. Izi mpunzi Kandi ntizifite Aho gukinga umusaya, ntabiribwa bafite mbese babaye ho nabi cyane
Sosiyete sivure yakomeje isaba imiryango mpuza mahanga n’imiryango idaharanira inyungu za Politiki gutabara inzirakarengane z’abari kwicwa n’inzara n’indwara zitandukanye ziterwa no kutagira aho kwegeka umusaya, kurya nabi n’ibindi.
Kuva muri Werurwe uyu mwaka nibwo ingabo za Leta ya Congo FARDC zatangiye guhangana n’inyeshyamba za M23 gusa kugeza ubu rwabuze gica.
Umuhoza Yves