FARDC Igisirikare cya Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo yatangaje ko iri murugamba n’imitwe y’inyeshyamba ibarirwa muri za Mirongo , ibarizwa mu burasirazuba bw’iki gihugu.batangaje kandi ko abasivire barenga31 bamaze kwicwa abandi batagira ingano baburiwe irengero.
Iyi mirwano yatangiriye kubitero bitandukanye byagabwe n’umutwe w’inyeshyamba za ADF byagabwe kubaturage muduce dutandukanye two muri Rutchuru . ibi byakubitiyeho n’intambara FARDC yari ihanganyemo n’inyeshyamba za M23 noneho rihumira kumirari.
Abantu batari munsi ya 31 barimo n’abana ubu ni bo bamaze kumenyekana ko bishwe mu cyumweru gishize mu mirwano yongeye kubura mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Umuryango w’abibumbye (ONU/UN) uvuga ko imirwano ikaze hagati y’igisirikare cya Congo (FARDC) n’imitwe myinshi y’inyeshyamba yadukiriye akarere ka Beni, ahatowe imirambo itanu ku wa gatatu.
Abahatuye bavuga ko umubare w’abishwe ushobora kwiyongera kurushaho kuko abantu babarirwa muri za mirongo kugeza ubu baburiwe irengero.
Kuva mu ntangiriro y’uyu mwaka, abantu barenga 700,000 bamaze guhunga bata ingo zabo mu ntara ya Ituri no mu ntara ya Kivu ya ruguru, nkuko ONU ibivuga.
Ibi bitumye umubare wose w’abantu bamaze guta ingo zabo kubera umutekano mucye uterwa n’imitwe yitwaje intwaro muri DR Congo bagera kuri miliyoni esheshatu.
Nk’uko byatangajwe n’umuryango w’abibumbye ONU ivuga ko aya makuba ari muri iki gihugu ari amwe mu makuba akaze cyane ku isi.
Igisirikare cya DR Congo kivuga ko kirimo kurwana n’imitwe y’inyeshyamba ibarirwa muri za mirongo mu burasirazuba bw’igihugu.
Kugeza ubu imitwe myinshi ibarizwa muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo yari imaze iminsi isa n’iyasinziriye gusa kugeza ubu yubuye imirwano.
Umuhoza Yves