Mu gihe umutwe wa M23 uharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, wasabwe guhagarika intwaro, bamwe baribaza iherezo ry’ibikorwa byo guhohotera abaturage bikorwa n’inzego z’umutekano za Congo Kinshasa.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ugushyingo 2022, i Luanda muri Angola hateraniye inama y’akarere, yafatiwemo ibyemezo bisaba umutwe wa M23, ko kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo ugomba kuba wahagaritse ibitero ugaba kuri FARDC na MONUSCO.
Uyu mutwe kandi wasabwe kurekura ibice byose wafashe ubundi ugasubira muri Sabyinyo ahari ibirindiro byawo, mu gihe uyu mutwe wakunze gutangaza ko urwanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi badasiba gukorerwa ibikorwa by’ihohoterwa ndetse bamwe bakahasiga ubuzima.
Bamwe mu bakurikiranira hafi ibikorwa byo guhohotera abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, baribaza impamvu hatabanza kurebwa ku muzi w’ikibazo nyirizina ku buryo hashakwa umuti wo guhagarika ibi bikorwa aho guhagarika ababirwanya.
Uwitwa Sugira Mireille kuri Twitter, yahise ashyira ubutumwa kuri uru rubuga, agaragaza abapolisi ba Congo bari guhotera umuturage, bamushyize ku ngoyi, bari kumukubita ibibona by’imbunda banamwambuye imyenda yose.
Les gens croient vraiment que le #M23 va se retirer pour laisser le pays à ça???
Désolée, plus d'escroquerie de 2012.
Le gouvernement ayant echoué, ce ne sont pas les étrangers qui vont se battre pour eux.
Le #M23 va se battre pour la survie des siens. #Twaratashye pic.twitter.com/dVvnfi9LAK
— Sugira Mireille ?? (@sugiramireille) November 23, 2022
Uyu Mireille, yibajije ati “Birababaje kubona basaba M23 gusubira inyuma igasiga Igihugu kimeze gutya.”
Avuga ko ibi bikorwa by’ihohotera bimaze imyaka n’imyaka kuva muri 2012, akavuga kandi ko bidakorwa n’umunyamahanga ahubwo ko bikorwa na Guverinoma bityo ko bigaragaza intege nke zayo. Ati “M23 izarwanira ubuzima bwayo mpaka.”
RWANDATRIBUNE.COM
Nous sommes attristés par les décisions prises par les chefs d’état sans entrer au fond de la question d’origine historique.Il est vraiment inevitable et difficile de dire à m23 de se rétirer ,voyant combien le gouvernement du Congo continu à maltraitér,tuér,préparer different massacre de leurs frère qui aboutissera à un genocide du groupe rwandophone.il est à craindre de chasser un patriote entouré par des questions vitale touchant sur sa famille( refugié),et à lui même(massacre).Ma proposition est de continuer la voie de négociation,si non la guerre touche à tout le monde.
Ariko RDC urambabaza! ese ubundi aba bitwa POLICE baba barakoze imyitozo y’akazi bakora cyangwa babatoraguye mu muhanda babaha akazi? umuntu wakoze course ibi ntiyabikora.
Birababaje cyane pe M23 ntagusubira inyuma kuko ifite ishingiro ryo kurwanira uku biragaragara ko congo yamaze kwifatanya n imitwe yitwaje intwaro ihungabanya abanyegihugu urebye neza nta mu Police wakora biriya izo ni FDLR