Mu kiganiro yakoreye kuri Imuhira TV umunyamurenge Gakunzi Freddy uba muri Amerika yemeje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yiteguye gutera u Rwanda ndetse no gufasha uwo ariwe wese wifuza gutera u Rwanda.
Muri iki kiganiro umunyamakuru yabajije uyu mugabo wari watumiwe nk’umusesenguzi niba nk’uko bivugwa koko Congo ikorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, we amusubiza n’ingoga agira ati nibyo.
Freddy yakomeje avuga ko igihugu cyabo ntagisirikare gifite cyo kubutaka kuko igihari cyamunzwe na Ruswa, ariko ko bari kubaka icyo mu kirere kugira ngo bazabone uko batera u Rwanda bafite ubushobozi buhambaye.
Uyu mugabo yagaragaje ko igihugu cyabo kiri kugura indege nyinshi z’intambara zaba izigira abadeleva cyangwa se izitabagira, kugira ngo bazabashe guhangana n’u Rwanda we ashinja ko rwabateye.
Freddy kandi yagaragaje ko mu gihugu cyabo har’imitwe myinshi ndetse yemeza ko nta ntambara y’abanyagihugu iri kubera k’ubutaka bwa DRC, ko ahubwo ari ibihugu bibiri bihanganye, bityo ko u Rwanda arirwo rwateye igihugu cyabo bakaba bagiye kwirwanaho.
Icyakora uyu mugabo we yemeje ko nta mpunzi z’abatutsi zahunze ziva muri DRC kubera ko bari kwicwa nk’uko bivugwa na M23, ko ahubwo abahunze ari abahunze kubera intambara ya M23 na Leta ya Congo.
Uyu mugabo kandi nawe yunze murya bene wabo bavuga ko u Rwanda rwagiye kwiba amabuye y’agaciro muri Congo rwifashishije inyeshyamba za M23.
Ibi ni bimwe mubyigeze kuvugwa ho kenshi nyamara ababivugaga bahabwa igisubizo ndetse babwirwa ko ayo mabuye adafasha Congo ngo itere imbere nta n’icyo yamarira uwayatwara ndetse basabwa gusubiza agatima mu gitereko kuko ntamabuye yabo u Rwanda rukenyeye.
Umuhoza Yves
Uyu yigereye mw’ijuru ryabo ryitwa USA ibindi avuga n’ubucucu bamwe muri bo bahorana,none se ko bahorana intambara hagati y’abo nk’abanyamurenge bo bapfa iki?mu matorero n’amadini yewe n’aya hano mu Rwanda ko bahora basogotana inkota bapfa iki?kiriya gisengero cyabo iGoma ejo bundi abacongomani bashenye babita abanyarwanda n’uRwanda rwabikoze?ibicucu gusa!!!
Hhhhhhh!!!Ngo RDC itera u Rwanda Yewe ntacyo mvuze, ariko uyu munyamurengese DRC Iramutse yirukanye abavuga ikinyarwanda we arerekeza he? ariko we yibereye i mahanga!
Mubwire ko abapfurero bamutashya! Niba aribipfu n’abonye abanyamulenge bo bararenze. Bantu bo kwa MUNTU nimukanguke muve mubugoryi, u Rwanda muhora mwihakana, ibizahiga u Rwanda ntibizabasiga. Namwe uwazabita ABAPFU nkabamwe babuze ubwoko bajya kubusaba umwami ati niba ntabwoko mugira, muri[ “ABAPFU”RERO], imurenge subwoko, mwabuze umunyarwanda mubura n’ubu congoman, mur ABAPFU RERO. Setu
Uganiriye nabi bwana Patriot, ibitekerezo bw’umuntu umwe ntibikwiriye kureberwa mundorerwamo y’ubwoko bwose, next time jya usibiza nyiri bitekerezo ariko sibyiza kubumbira hamwe ubwoko bwose ngo ubutukire hamwe, Urakoze.
Mwararamutse neza, basomyi nabayobozi ndetse n’abanyamakuru, hari icyo twibeshya rwose, uyu numuntu kugiti cye wavuze ibitekerezezo bye byaba bipfuye cg aribizima nkuko we abyita Aiko ntabwo Ari abanyamulenge Bose nta nuwamutumye kubivuga, ntabwo Rusesabagina azakora amakosa ngo bavugeko abahutu batagira ubwenge, ikindi ntabwo abanyamulenge Bose batazi akarengane umututsi akorerwa muri congo comment rero zigomba kubamo gushira mugaciro no kubara ikosa cg gushira icyiza uwabikoze Atari rusange, ko arikwenezeza muri Amerika azi abaraye mwishyamba banyigirwa bahunze, nawe ngo abanyamulenge nibipfu ubwo were waba uri Iki cg utandukaniyehe nawe wabivuze.
Uyu Freddy n’ikimara ntabyo azi. RDC yagura indege yagura imbunda izo arizo zose, u Rwanda ruzabahana bya nyabyo mutangare! Nimugire vuba muze muzakirwa uko muzaba muje rwose. Amagambo make ibikorwa byinshi.
u Rwanda rubahaye iminsi 3 babe bavuye muli Goma na Bukavu na Kamanyola bagenda. Ibyo ndabizi sukubikeka. Kimwe nuko u Rwanda rushatse rwasahura iriya migi uko ari 3 rukanayitwika abanyeKongo barira aho hirya barebera.
Umva bwana Rwasubutare,ntago u Rwanda rubereyeho kuriza abene gihugu ba RDC ahubwo hari umuti urura turi kuvugutira abategetsi bayo bateje ikibazo.
Uyu wiyita Patriot ushinja abanyamulenge ubucucu nawe nicyo kuko gufata ibyavuzwe n’umuntu umwe ukabyitirira bose ntaho uba utaniye nawe. Wagenzuye usanga Freddy yaratumwe n’abanyamulenge? Ahubwo uri igicucu hanyuma y’abandi bose babaho.
Ibicucu biragwira, RDC ifite uburenganzira bwo gutera cga gufasha abatera u Rwanda. Ibi RDC iri gukina nabyo ntabyo izi.
Igihe hazabaho ikintu nkicyo ahubwo u Rwanda ruzabona uburenganzira bwo kuvanaho iriya leta y’ibigoryi.
Hhhhh ukize inkuna arayiganira. Ntiyibuka za 2016,na 2017 yirirwa asakuza ngo abanyamurenge barashize ariwe yari umuvugizi wa Gumino none aka kanya aribagiwe. Abantu bicwa buri musi za Magunda,za Rurambo za Rugezi za Marango ,Bikenge, Muramvya ,inka zasahurwaga zirenga amagana, imihana igatwikwa , none sinzi birashoboka yabonye ka ruswa kitwa kimya. Ubu yabaye uwa leta kandi leta niyo yabamaze ikoresheje imitwe ya maimai Yakutumba,Bironze Bishambuke,Maimai Hassan nayo yigeze kubatera noneho leta igakoresha abasoda ba 12th special brigade ifite Headquater mu Minembwe. Hashize imisi Gumino itangira gushwana na Twirwaneho ariko harabanje ingendo nyishi Gakunzi yakoreraga Bukavu,biza kuvugwa yuko ashobora kuba yarafashe amafaranga yo gucecekesha Gumino no kubashwanisha na Twirwaneho. Ubu ntibavuga rumwe.Icyo nababwira nuko imulenge hari inzara kuko ibyo bahinze bimaze imisi bisarurwa n’abasirikare ba Fardc. Uyu Gakunzi rero nashaka ajye aceceka ntacyo aba asakuriza kuko imivumo iri kuri iyo leta yita iyabo nawe izamwokama ndetse numuntu wese bafatanya kugambanira abavuga ikinyarwanda n’abatutsi. Ibyo avuga ngo ntawahunze ubwicanyi bw’amoko, uyu migabo nta soni agira ,biriya n’ikikwereka inzara yiwe,ubwo ayambere yaraheze akeneye gufasha sebuja kwemeza ko nta bwicanyi buhari kgo amwoherereze undi mugati. Habyarimana ngo bamubajije impamvu abantu bariho bahunga ku bwishi mu gihe yayoboraga, ngo aravuga ngo nawe ntazi icyo bahunga buriya barahunga amahoro. Kandi bicwa buri musi. Zchisekedi na Gakunzi nuko bariho bashaka kuvuga. Ariko imisi y’umujura ni 39 uwa 40 akagwa muri kajwiga.nibagume bakine ku mubyimba inzirakarengane nabo aho bari ni kwisi.
Uyu wiyita Patriot ushinja abanyamulenge ubucucu nawe nicyo kuko gufata ibyavuzwe n’umuntu umwe ukabyitirira bose ntaho uba utaniye nawe. Wagenzuye usanga Freddy yaratumwe n’abanyamulenge? Ahubwo uri igicucu hanyuma y’abandi bose babaho.
Bwana munyamakuru Yves namwe mwakosora akantu kavuga ngo utu nawe yunze muryabenewa, ntabwo abanyamulenge Bose batazi ikibazo bahura naco muri congo , ntabwo bose bashaka inyungu zabo kugiti cyabo nka Fred nabandi bamwe nabamwe , ntabwo banadamaraye Bose bituma bivugira uko bashaka so imyumvire ya politique n’umuryango umuntu avukamo biratandukanye icyaha ni gatozi.