Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikomeje kugaragaza ko itakwishoboza u Rwanda, aho iki Gihugu gikomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, kikaboneraho gusaba amahanga kugifasha uru rugamba kuko kitarwishoboza.
Byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa RDCongo, Sama Lukonde, muri iki cyumweru ku wa Kane tariki 23 Gashyantare ubwo yafunguraga inama y’Abaminisitiri bo mu Bihugu bihuye mu Muryango wa Afurika yo hagati uzwi nka CEEAC.
Iyi nama y’Abaminisitiri yabimburiye iteganyijwe none ku wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare iza guhuza Abakuru b’Ibihugu bihuriye muri uyu muryango aho bamwe mu bakuru b’Ibihugu baraye bageze muri Congo.
Sama Lukonde mu ijambo yagejeje kuri bagenzi be b’abaminisitiri bo mu Bihugu by’uyu Muryango, yongeye kuvuga ko intamba Igihugu cye kimazemo iminsi kiyihanganyemo n’u Rwanda kuko rwitwikira umutwe wa M23.
Uyu mukuru wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye ibihugu bya CEEAC gufasha Congo guhangana n’uyu mutwe yita ko ari uw’u Rwanda.
Yagize ati “Ibi bikwiye kugaragarira hano kuko ntawutazi ko intanbara twashojweho n’ubutegetsi bwa Kigali muri iki gihe bwihishe mu mutwe wa M23, yateje ibihumbi cyangwa za miliyoni z’impfu nk’uko byagarutsweho, isahura ry’imitungo kamere ndetse n’iteseka ry’abaturage riteye kwibaza.”
Yavuze ko kugira ngo izi mbogamizi zugarije Igihugu cyabo ziveho bakeneye ubufasha kuko ingaka zazo zigera no ku bindi Bihugu bihuriye muri uyu muryango.
Atangaje ibi nyuma yuko Umugaba Mukuru Wungirije w’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), Gen Jérôme Chico Tshitambwe na we avugze ko biyambaje Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC).
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru ku wa Kabiri w’iki cyumweru, Gen Jérôme Chico Tshitambwe yavuze ko mu ruzinduko yagiriye mu Bihugu bimwe bigize uyu muryango wa SADC byizeje Congo kuyifasha muri iyi ntambara.
RWANDATRIBUNE.COM