Nyuma yuko hakwirakwiye ifoto igaragaza Denise Nyakéru Tshisekedi yambaye T-Shirt yanditseho amagambo ashyikira umutwe wa M23, Guverinoma ya Gongo Kinshasa yamaganye iyi foto ivuga ko ari fake.
Iyi foto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ugushyingo 2022, aho bamwe mu bashyigikiye umutwe wa M23, bavugaga ko ntawudakwiye gushyikira uyu mutwe ndetse ko n’umugore wa Tshisekedi yashishoje akaba awushyigikiye.
Ni ifoto bigaragara ko Madamu Denise Nyakéru Tshisekedi aba yambaye umupira wa gisirikare wanditseho amagambo ‘M23’, yazamuye igipfunsi bigaragara ko ashyigikiye uyu mutwe.
Gusa byaje kumenyekana ko iyi foto atari iya nyayo kuko iy’umwimerere, igaragza Denise Nyakéru Tshisekedi yambaye umupira wanditseho FARDC.
Guverinoma ya Congo ibinyujije muri Minisiteri y’Itumanaho n’Itangazamakuru, mu butumwa busubiza umwe mu bari bahshyize iyi foto kuri Twitter, yavuze ko ari incurano, isaba abantu kudakomeza kuyikwirakwiza.
RWANDATRIBUNE.COM