Muri uku kwezi kwa Mutarama 2020 Fridolin Ambongo Besungu umu Cardinal w’umunyekongo ubwo yaganiraga n’abakristu Katolika n’inshuti zabo yavuze ko bidashoboka ko igihugu cya Congo kidashobora gucikamo ibiceko binaramutse bibabye abuzukuru bayo bazongera bakayihuza.
Icibwamo ibice ‘balcanisation’ ry’igihugu cya Congo rimaze iminsi rigarukwaho cyane mu bitangazamakuru aho abanyepolitiki cyane cyane abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi uyoboye Congo kuri ubu bamushinja ko arimo gufasha u Rwanda kugera ku mugambi warwo wo kwigarurira Uburasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Cardinal Ambongo mu kiganiro n’abanyekongo baba hanze yacyo yatangaje koi bi bidashoboka.Mu ijwi rituje,atezwe amatwi n’imbaga ibarirwa mu bihumbi yagize ati: “…
Umunsi Congo yavuye hasi rero n’ibindi na byo bizayikurikira, ndabwira abaturanyi bacu kutifuza igihugu cyacu kuko Imana yabahaye igihugu cyanyu ndababwira ngo mukorere iwanyu, aha ngiye kubaha urugero rw’Ubusuwisi mu Burayi: iki gihugu gikikijwe n’ibihugu 4 kandi binini ndavuga Ubufaransa,Ubudage ,Esipanye ndetse n’Ubutariyani kandi Ubusuwisi buvuga indimi z’ibyo bihugu uko ari bine ariko kandi abasuwisi ntibifuza Ubufaransa,Ubudage se cyangwa Ubutaliyani ahubwo Ubusuwisi bwagiye gukorera iwabo kubera iyo mpamvu Abasuwisi bagiriwe icyizere n’isi ku buryo buri wese ajya kubika amafaranga ye mu Busuwisi kugeza aho iki gihugu gitunzwe n’amabanki ibyo bihugu nabyo bitungwa n’iby’Imana yabihaye cyangwa izabiha aho kugira ngo byifuze Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bikoresheje amayeri.”
Cardinal Ambongo yakomeje yihanangiriza ibihugu by’ibituranyi ati: “Kuburyo bw’umwihariko ndabwira ibihugu bidukikije ngo ntazagire uhirahira ngo afate na metero kare imwe yo kubutaka bwa Congo kubera ko Congo ntabwo izahorana intege nkeya nk’izo ifite ubungu hari umunsi izakanguka.”
Iri jambo rya Cardinal Ambongo rihura neza n’iryo umuhanzi w’icyamamare Koffi Olomide aherutse gutangaza ubwo yarari mu ruzinduko yagiriye I Londre mu Bwongereza mukiganiro n’itangaza makuru aho yavuze ko hari amasezerano yakozwe hagati y’abayobozi bamwe ba Congo bagiranye n’Abanyarwanda atashatse gusobanura abo aribo yabiciye hejuru abishaka.
Iri jambo rivuga gucikamo ibice kwango ni indirimbo ifite uburambe buri gihe habaye impinduka iyo ari yoyose muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Patrice Rumumba ufatwa nk’Intwari muri Congo ubwo ubuyobozi bwe bwari bugejejwe habi na Mobutu yavuze ko ntakindi abazungu bagamije uretse gushyigikira Mobutu maze Congo akayicamo ibice.
Mobutu Seseko mu ntambara yarwanyemo n’ingabo zari iza Mulele m’urwgo rwokubona ubufasha bwa girikare bw’amahanga yavuzeko abo barwanaga nawe bashaka gucamo congo ibice”balcanisation”
Aha Mobutu yahawe ubufasha bukomeye mu bya gisirikali n’igihugu cy’u Bubiligi,Ubufaransa ndetse n’ikigo cy’ubutasi cya Leta zunze ubumwe z’Amerika (CIA). Ibi byamufashije kuburizamo umugambi wa Mulele wogushinga Leta ya Kisanga.
Uyu Mulele yari umwe mubarwanyi b’inyeshyamba bari batewe inkunga n’igihugu cya Cuba.
Umuntu yakabaye abiha agaciro iyaba byari byarigeze kubaho kuko na Laurent Desire Kabila wigeze gushaka ko habaho igihugu cya Katanga mu myaka ya za 60 mu w’1996 icyo gitekerezo ntiyigeze agishyira mu bikorwa kandi yari abifitiye ubushobozi kuko yari amaze gufata igihugu kungufu.
UWIZEYIMANA Aphrodis