Juduth Suminwa, minisitiri w’intebe wa RDC mu muhango wo kwemeza Guverinoma nshya ya Kinshasa kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 11 kamena 2024, Suminwa yagaragaje ibizakorwa muri iyi myaka itanu azaba akuriye iyi leta.
Mu ijambo ry’uyu muyobozi, yavuze ibintu bitatu iyi Guverinoma izibandaho hagati ya 2024 na 2028.
Suminwa usanzwe ari inzobere mu bukungu, yavuze ko inkingi ya mbere ari uguhanga imirimo no kuzamura ubushobozi bw’ingo bwo guhaha ibizitunga muri ibi bihe by’izamuka ry’ibiciro rikomeye.
Yavuze ko ibi bigomba kugendana no gusaranganya ubukungu bw’igihugu mu buryo bukwiye kandi bungana hamwe n’icyerekezo kigari cya Repubulika ya demokarasi ya Congo cya 2050 cyo kurandura ubukene.
Yagize ati: “Gusa, intambara zimitwe yitwaje intwaro zihora zigaruka zidindiza iterambere ry’ubukungu, hakiyongeraho ubukene, ubusumbane, n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere bikomeza kudidinza abaturage.”
Yakomeje avuga ati: “Nk’uko mu bizi igihugu cyacu cyatewe nabo hanze bituma miliyoni z’abaturage bacu baba mu buhungiro, bugarijwe n’imirire mibi, inzara n’agahinda.”
Yavuze ko leta ye igomba kugira icyo ikora byihutirwa mu gufasha abaturage bari mu kaga mu Burasirazuba, no gukora ibishoboka mu guhagarika ibitero iki gihugu cyagabweho n’abohanze no kugarura amahoro.
Ati: “Niyo mpamvu inkingi ya kabiri y’iyi Guverinoma igendanye no kurinda ubusugire bw’igihugu no kurinda abaturage n’ibyabo.”
Yakomeje agira ati: “Ayo angana na 20% by’ingengo y’imari y’iyi gahunda ya leta shyashya”
Gusa ntiyavuze ko leta ye izongera imbaraga mu mirwano ihanganyemo n’umutwe wa M23, mu Burasirazuba bwa RDC.
Ati: “Tugiye gukora ibishoboka byose, tuyobowe na perezida Félix Tshisekedi, mu kugarura amahoro arambye mu Burasirazuba bw’igihugu cyacu.”
N’ubwo hari ababona ko uyu mugore ashobora kuzana impinduka muri iki gihugu kimaze hafi imyaka 30 kiri mu ntambara. Tubibutsa ko Juduth Suminwa, minisitiri w’intebe wa RDC ari we wambere w’u mugore ukuriye leta mu mateka y’iki gihugu.
Leta ye igizwe ahanini n’abaminisitiri bo mu ihuriro rya union sacrée risanzwe ku butegetsi, bashingiye kuri ibi abasesenguzi bandi bavuga ko ntampinduka zitezwe kuri iyi leta nshya ku kibazo cya M23.
Mukamuhire Charlotte
Rwandatribune.com