Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashimangiye ko imbaze iminsi irimo gusaba umusanzu ibihugu bigize umuryango wa SADC kugira ngo yivune u Rwanda ishinja kuyitera rwihishe inyuma ya M23.
Ibi byashimangiwe n’ Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Congo, Gen Maj Chiko Tshitambwe, watangaje ko Igisirikare cya FARDC kimaze iminsi mu bikorwa byo gushaka ubufasha bwo guhangana n’u Rwanda ndetse ko cyitabaje ibihugu byo muri SADC.
Uyu musirikare mukuru aherutse kugirira uruzinduko mu bihugu bitandukanye bibarizwa mu Majyepfo ya Afurika, aho ingingo yari imbere yari ukuganira ku kibazo cy’umutekano n’ubufasha bushobora guhabwa Ingabo za FARDC zimerewe nabi n’umutwe wa M23 ukomeje kuzambura ibice bitandukanye birimo n’imijyi ikomeye.
Gen Maj Chiko Tshitambwe na we yunze mu ry’abayobozi bakomeye ba Congo barimo Perezida Tshisekedi , bavuga ko u Rwanda rwabashojeho intambara rwihishe inyuma y’umutwe wa M23.
Akomeza avuga ko intambara ihanganishije Congo n’u Rwanda bazayitsinda ndetse n’Ibice byose byigaruriwe na M23 Congo izabigaruza nta mishyikirano ibayeho.
Ati’’Hashize hafi imyaka 25 abaturage bacu bo mu Burasirazuba bahura n’ibibazo, ubwicanyi bwakorewe i Makobola kugeza i Kishishe, byose birazwi. Bitinde bitebuke, ababigizemo uruhare bose bazabiryozwa.”
Umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Congo ushingiye ku kuba iki gihugu gishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, wubuye imirwano kuko wemeza ko ukwiriye guharanira uburenganzira bw’abaturage b’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.
RDC yo ivuga ko M23 ishyigikiwe n’u Rwanda kandi bamwe muri bayigize ari Abanyarwanda bakwiriye gusubira aho bakomoka.
M23 yavuze ko ntaho ihuriye n’u Rwanda ahubwo ko ari abanyagihugu barwanira uburenganzira bambuwe mu gihugu cyabo.
Si ubwa mbere Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itangaje ko igiye gushoza intambara ku Rwanda .
Ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko mu muhango w’irahira ry’abagize guverinoma bashya umwaka ushize wa 2022,Perezida wa Repubulika Kagame yavuze ko umuryango mpuzamahanga, leta ya Kongo ndetse n’ibihugu bikomeye ku Isi bikomeje kwirengagiza inzira zikwiye zo gukemura ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Repubuika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Yasobabuye ko ubusanzwe iki kibazo kidakwiye gukomeza kuba agatereranzamba nyamara umuzi wacyo uzwi neza ko ari umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’ingengabitekerezo yawo ya jenoside.
Hashize imyaka Umuryango w’Abibumbye wohereje ingabo zawo mu burasirazuba bwa Congo . Aha ni ho Perezida Paul Kagame ahera yibazo impamvu miri iyi myaka yose izi ngabo za Loni zitarigera zigerageza kurwanya umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Ati “Mu myaka 28 ishize, iki kibazo kiracyahari. Hashize imyaka 22 Ingabo za Loni zoherejwe muri Congo kugira ngo zijye kugikora. Kurwanya FDLR n’indi mitwe. Nta muntu n’umwe naba nzi wenda mwe mwaba muwuzi, aho izi ngabo zarwanyije FDLR mu gushaka kuzirukana. Ariko zishishikajwe no kurwanya umutwe bo bita mubi cyane wa M23. (Phen375) Ibyo ni byo byabaye mu 2012, kandi twabwiye aba bantu, turababwira tuti muri gukemura iki kibazo igice, ikindi gice kizatugiraho ingaruka.”
“Iki ntabwo ari ikibazo wakemura wifashishije intwaro, ni ikibazo cya politiki banze kutwumva. Nyuma y’imyaka 10, ikibazo cyagarutse, ariko uburyo bworoshye bafite ni ugushinja u Rwanda uruhare muri icyo kibazo. Aho ni ho turi ubu. Kuki iki kibazo kitakemutse?”
Perezida Paul Kagame avuga ko impande nyinshi zirebwa n’iki kibzo zahisemo kukirengagiza bitewe n’impamvu zitandukanye maze zihitamo kwibasira u Rwanda zirushinja gufasha umutwe wa M23 uhanganye na Leta ya Congo. Aha akaba yasobanuye ko yaba Umuryango w’Abibumbye, bihugu bikomeye, Leta ya Kongo ndetse n’impande zitandukanye zihitamo kwirengagiza indi mitwe ikorera mu burasirazuba bwa Kongo ahubwo zigakomeza gutera hejuru zishinja u Rwanda gufasha uyu mutwe wa M23, nyamara hariya mu burasirazuba bwa Kongo hari imitwe yitwaje intwaro isaga 130.
Chiko Tshitambwe RIP