Mu gihe bizwi ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva kuri Perezida w’iki Gihugu Felix Tshisekedi yakunze kuvuga ko bifuza gushoza intambara ku Rwanda, iki Gihugu noneho kivuze ko iyi ntambara yamaze gutangira mu gihe u Rwanda rwavuze ko rutifuza kujya mu ntambara n’abaturanyi.
Byavuzwe kenshi byumwihariko Perezida Felix Tshisekedi yakunze kubivuga abyatuye n’umunwa we ko yifuza gutera u Rwanda, ndetse bamwe mu banyapolitiki ba Congo bagakunda kuvuga ko bifuza ko batera u Rwanda bakarufata bakarwomeka ku Gihugu cyabo.
U Rwanda rwo rwakunze kuvuga ko nta na rimwe rwigeze rwifuza gushoza intambara ku Gihugu cy’igituranyi, icyakora ko haramutse hagize ikiruyishozaho, rwakwitabara kuko rufite ubushobozi bushyitse.
Gusa noneho iki Gihugu cyahinduye umuvuno kivuga ko u Rwanda ari rwo ruri kugishora mu ntambara nkuko byatangajwe na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo wacyo, Alexis Gisaro.
Uyu umwe mu bagize Guverinoma ya Congo, yavuze ko u Rwanda rukoresha intumwa zarwo ari zo M23, ati “Ndatekereza ko ari cyo Gihe ngo Afurika ihindure uburyo butari intambara, Igihugu cyacu kiri mu ntambara, u Rwanda rwagishoyemo.”
Uyu munyapolitiki yavuze ko u Rwanda rwakoresheje imitwe ine muri iyi ntambara, ngo irimo uwa CNDP, RCD na M23 ya mbere ndetse na M23 ya kabiri.
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, ubwo yahaga ubutumwa ubutegetsi bwa Congo byumwihariko Tshisekedi wakunze kuvuga ko yifuza gushoza intambara ku Rwanda, yavuze ko nta kiza cy’intambara kuko we azi ububi bwayo, ariko abatabuzi ari bo bahora bayiririmba.
Tariki 30 Ugushyingo 2022 ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya, Perezida Kagame yagize ati “uwo muntu ukomeza kuvuga ibyo, nakundaga kumubwira ko twarambiwe intambara ko ducyeneye gukorana, dushaka amahoro ku bihugu byacu byombi. Kuko niba ushaka umuntu ufite icyo azi ku ntambara wandeba rwose, hari icyo nyiziho kandi nzi uburyo ari mbi, kandi ku bw’ibyo nzi uburyo nta kintu kirenze amahoro umuntu yagira.”
RWANDATRIBUNE.COM