Imirwano ikomeje kubera mu nkengero z’Umujyi wa Goma, mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa yafunze imihanda yose ihuza aka gace n’ibindi bice bya Teritwari za Kivu ya Ruguru.
Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga ko umujyi wa Goma ari na wo murwa mukuru wa Kivu ya Ruguru unize, ukaba udafite uburyo buwuhuza na Teritwari esheshatu ziwukikije.
Inyeshyamba za M23 zimaze kwigarurira imihanda yose mikuru ijya muri Teritwari iya Rutshuru, Masisi, Lubero na Minova.
Iki kinyamakuru kivuga ko nta yindi nzira ishobora kwerekera i Goma iva muri biriya bice byari bitunze Umujyi. Abagore ngo bakora inzira ndende yo mu kiyaga cya Kivu bakajya gushakisha ibiribwa ahitwa i Minova.
Ikiyaga cya Kivu ni ho honyine hashobora guha amahirwe abatuye Goma bakajya hanze yayo. Radio Okapi ivuga ko bitewe n’iyo mpamvu ibiciro by’ibiribwa bihenze mu mujyi wa Goma.
Abaturage barasaba Leta kugira icyo ikora mu maguro mashya ibintu bitarakomerera abarenga miliyoni 2 batuye muri uyu mujyi.
Amakuru avuga ko inyeshyamba za M23 zigose agace ka Sake ari naho honyine hari hasigaye inzira ishobora kuva mu cyaro ikagera i Goma.
Gusa umupaka w’u Rwanda na Congo urafunguye, cyakora muri Congo bafunga saa kenda z’amanywa (15h00).
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com