Nyuma y’uko Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse na João Lourenço wa Angola bahuriye i Addis Ababa muri Ethiopia, bagasaba Leta ya Congo gucyura impunzi zayo ziri mu Rwanda na Uganda, iyi Guverinoma yatangaje ko igiye kuzicura byihuse mu rwego rwo kwirinda icyo yise ‘Urundi rwitwazo rw’u Rwanda’.
Ibyo gucura impunzi z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda kwa Congo , byemejwe n’Umuvugizi wa guverinoma ya RDC akaba na Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru, Patrick Muyaya, yavuze ko iki gihugu kigiye kubikora buva na bwangu hashingiwe ku mategeko y’Ishyami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi(UNHCR).
Guverinoma ya Congo itangaje ibyo gucura impunzi z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda mu gihe intambara imeze nabi ndetse u Rwanda rukaba rukomeje kwakira impunzi ziva muri iki gihugu nanone bahunga impamvu yatumye bava mu byabo bamwe bakaba bamaze imyaka irenga 20 bari mu nkambi zitandukanye .
Kugeza muri Gicurasi 2022, mu Rwanda hari impunzi 127.369, harimo Abanye-Congo 76,968 bangana na 60,43% n’Abarundi 49.859 bangana na 39,15%.
Ubwo yakiraga indahiro ya Perezida mushya wa Sena, Dr Kalinda François Xavier ,mu ijambo rye, Perezida Kagame yagarutse ku bibazo bitandukanye byugarije igihugu, haba iby’imbere ndetse n’ibyo mu karere birimo n’umwuka mubi umaze igihe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yavuze ko u Rwanda rutazakomeza kurebera iki kibazo cy’impunzi z’Abanye-Congo rucumbikiye rukomeza kuryozwa kandi mu by’ukuri bari mu gihugu kuko iwabo bimwe uburenganzira bwabo.
Perezida Kagame yavuze ko aba baturage ba Congo bakomeza kwitwa Abanyarwanda ari abamaze imyaka amagana bahindutse Abanye-Congo kubera impamvu z’amateka.
Ibyo gucyura impunzi mu buryo bwihuse ni ukwigiza nkana
Ubwicanyi, iyicarubozo, gutotezwa, gucunaguzwa n’ibindi bikorwa bishengura ikiremwamuntu bikorerwa Abatutsi b’abanye-Congo, bikomeje gufata indi ntera ku rwego rw’aho kwitwa umututsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), byahindutse icyaha kitababarirwa.
Amateka yerekana ko kwica Abatutsi b’abanye-Congo byahereye mu 1994 ubwo batangiraga kwibasirwa n’interahamwe na Ex-FAR bari bamaze gukora Jenoside mu Rwanda, bakabikomereza muri Congo bagamije gutsemba Umututsi batashakaga
Umutwe wa M23 kimwe n’abakurikiranira hafi ibya Politiki ya Congo bakomeje gutanga impuruza basaba imiryango mpuzamahanga kugira icyo ikora mu maguru mashya ngo ihagarike Jenoside irimo gukorerwa Abatutsi muri Masisi ndetse n’ibikorwa bibi bikomeje kwisabira abavuga ikinyarwanda.
Ikindi ibyo gucyura impunzi bisa n’inzozi kuko kugeza ubu, abayobozi batandukanye mu mbwirwaruhame zabo bagaragaza kwibasira abavuga ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko b’Abatutsi bashinja gukorana n’umutwe wa M23 cyangwa uwa Twirwaneho w’Abanyamulenge.
Urugero ni aho ku wa 26 Gicurasi 2022, Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Kivu y’Amajyaruguru yabwiye abaturage ati “Mwumve neza; mubwire abahungu banyu, abagore ndetse n’abandi bose, ko mufite igikoresho gishobora kwica, kuko urugamba rwarose. Tugomba kwikiza aba banzi. Mugende mubwire inshuti zanyu zifate imihoro kuko urugamba rurarimbanyije.” ni ubutumwa bwakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga.
Ntibyatinze amashusho ahamagarira urwango yakomeje kwiyongera, ndetse guhera ku wa 1 Kamena 2022, ibintu byari bimaze gufata indi ntera hatangira n’ibikorwa byo guhiga abantu runaka ababiri inyuma cyane ari ababarizwa mu ishyaka rya UDPS riri ku butegetsi.
Byageza aho abayoboke b’ishyaka rya UDPS muri Kinshasa, bahagarikaga imodoka bagahigamo abatutsi, inzego z’umutekano [abasirikare n’abapolisi] ziri aho zirebera.
Hari kandi amashusho yagaragaye abanye-Congo baririmba ngo ‘Felix fungura imiryango abanyarwanda basubira iwabo’.
Ni ubwicanyi bukorwa n’ingabo za FARDC ifatanyije n’imitwe nka FDLR, Mai Mai, Nyatura n’iyindi mitwe ifite ingengabitekerezo yuko ‘abatutsi ari bo bateza umutekano muke muri RDC’, ikabatotezwa ngo ni abanyarwanda nibasubire iwabo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu, muri Kamena 2020 ryatangaje ko mu mezi umunani yari ashize, muri RDC hapfuye abasivili bagera mu 1,300, biciwe mu bikorwa bitandukanye by’imitwe yitwaje intwaro.
Nko muri Kivu y’Amajyaruguru ahabarwaga ko hishwe abasivili nibura 514 hakoreshejwe intwaro gakondo nk’imihoro, amashoka ndetse n’imbunda, FARDC ubwayo yashinjwe ko yishe abasivili 59 na ho polisi yica 24.
Ubugizi bwa nabi muri RDC ntiburi mu Burasirazuba bw’igihugu gusa, kuko Alice Wairimu Nderitu yagaragaje ko no mu Burengerazuba bw’igihugu ariko bimeze mu moko arimo aba-Suku, Mbala, Yansi, Songe, Luba, Kongo, Yaka na Teke.
Sibyo gusa muri iki gihugu hakomeje kugaragara ibikorwa by’ivangura cyane cyane rikorerwa Abatutsi mu nzego zitandukanye zirimo n’iza gisirikare.
Ubushinjacyaha bwa Gisirikare muri iki gihugu buherutse gushyira hanze urutonde ruriho amazina y’abavuga ikinyarwanda barimo guhigwa bukware bashinjwa gukorana na M23.
Igikomeje gutera impungenge ni uburyo ntawe urahanirwa ubwicanyi bukorerwa Abatutsi b’abanye-Congo, imvugo z’urwango n’ibindi bikorwa bishobora gukururira akaga RDC aho benshi bakomeje guhungira mu Rwanda.
Impunzi z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda mu nkambi zitandukanye ziherutse gukora imyigaragambyo zamagana ubwicanyi burimo gukorerwa Abatutsi muri Congo ndetse zisaba ko hagaruka amahoro zigataha mu gihugu cyazo.
Umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Congo ushingiye ku kuba iki gihugu gishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, wubuye imirwano kuko wemeza ko ukwiriye guharanira uburenganzira bw’abaturage b’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.
RDC yo ivuga ko M23 ishyigikiwe n’u Rwanda kandi bamwe muri bayigize ari Abanyarwanda bakwiriye gusubira aho bakomoka.
M23 yavuze ko ntaho ihuriye n’u Rwanda ahubwo ko ari abanyagihugu barwanira uburenganzira bambuwe mu gihugu cyabo.
Impunity ntabwo bazicura bacura icyuma.
Impunzi ntabwo bazicura bacura icyuma.