Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yahagarikiwe inkunga yagenerwaga na Banki y’isi irenga Miriyari y’amadorari, kubera ko iki gihugu cyahindaguye uburyo ayo mafaranga yagombaga gukoreshwa, kandi batabimenyesheje iyi Banki.
Iyi ngingo yafashwe na Banki y’isi yose yo guhagarika inkunga iki gihugu cyagenerwaga ngo ije mu gihe iki gihugu kitari mu bihe byiza kuko gihangayikishijwe n’intambara gihanganyemo n’inyeshyamba za M23.
Mu ibaruwa iyi banki yandikiye Minisiteri y’ubukungu yo muri Congo batangaje ko bategereje kubanza guhabwa ubusobanuro bw’uko Miliyoni zigera kuri 91 iyi Banki yari imaze guha iki gihugu yaba yarakoreshejwe.
Icyakora Minisitiri w’imari wa Congo atangaza ko ategereje uruhushya ruva kwa Perezida kugira ngo atangire gutanga ubusobanuro kuri iyi ngingo.
Uku guhagarika inkunga iki gihugu cyahabwaga bizagira ingaruka kuri benshi, cyane cyane abagizweho ingaruka n’intambara barimo abana n’abagore nk’uko Dr Mukwege wigeze no guhabwa igihembo cyitiriwe Nobeli abitangaza.
Uyu Mukwege avuga ibi mu gihe hari Fondasiyo yashinze nayo yagombaga kuazahabwa kuri ayo mafaranga, ndetse aboneraho no kunenga icyo gikorwa, we avuga ko gishyizwe mu bikorwa cyaba kigayitse.