Repubulika ya Demokarasi ya Congo ivuga ko yamaganye amasezerano yo gutunganya amabuye y’agaciro u Rwanda ruherutse kugirana n’umuryango w’ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi (EU), ivuga ko ubutaka bw’u Rwanda budafite “amabuye y’agaciro y’ingenzi cyane ashakishwa ku isi muri iki gihe” nka coltan, cobalt, lithium na niobium.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DR Congo Christophe Lutundula avuga ko amaperereza y’inzego zitandukanye zirimo inteko ishingamategeko ya Congo n’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye yerekanye ko u Rwanda rwifashisha inzira z’abagizi ba nabi na kompanyi rukoresha rwashyizeho, mu kuhakura amabuye n’undi mutungo kamere Congo “ifite ku bwinshi”.
Ni ibintu Leta y’u Rwanda ihakana byo kwiba amabuye y’agaciro cyangwa umutungo kamere wa Congo. Ahubwo ikavuga ko mu butaka bw’u Rwanda harimo amabuye y’agaciro ku bwinshi, nka gasegereti, coltan, wolfram na zahabu.
Mu cyumweru gishize, ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz cyatangaje ko mu 2023 urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rwaciye umuhigo wo kwinjiza arenga miliyari imwe y’amadolari. Kivuga kandi ko rwinjije miliyari 1.1 y’amadolari, yiyongereye akava kuri miliyoni 772 z’amadolari mu 2022.
U Rwanda ruvuga ko rufite intego yo kwinjiza miliyari 1.5 y’amadolari ku mwaka bitarenze uyu mwaka wa 2024, avuye mu mabuye y’agaciro rwohereza mu mahanga.
Ayo masezerano (Memorandum of Understanding, MoU) y’u Rwanda na EU, yashyizweho umukono na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta, na Jutta Urpilainen, komiseri wa EU ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga.
Ku rubuga rwe rwa X, Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda rushishikariye cyane ayo masezerano azatuma habaho “ejo hazaza h’uburumbuke kandi harambye” ku baturage b’u Rwanda n’ab’isi muri rusange.
Komiseri Urpilainen we yavuze ko ayo masezerano atangije “ubufatanye bwa hafi” buzatuma habaho ibikorwa by’iyongera-gaciro byihanganira ibiza kandi birambye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Inyandiko ya EU ivuga kuri ayo masezerano, irimo ko mu mezi atandatu ari imbere impande zombi zigiye gushyiraho igishushanyo mbonera cyo gukorana mu buryo bufatika mu gushyira mu ngiro ubwo bufatanye.
Muri ibyo harimo nko kubaka ibikorwa-remezo bijyanye n’iyongera-gaciro ry’amabuye, kongera amahugurwa n’ubumenyi, ubushakashatsi no guhanga udushya no gusangira ubumenyi n’ikoranabuhanga.
EU ivuga ko hazabaho n’ibikorwa byo kongera ingamba z’ubugenzuzi no kumenya inkomoko y’amabuye, n’ubufatanye mu kurwanya ubucuruzi bw’umutungo kamere butemewe n’amategeko, no gukurikiza ibipimo mpuzamahanga byo kubungabunga ibidukikije.
Ku ruhande rwa leta ya DR Congo, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Christophe Lutundula avuga ko, nubwo yemera ubwisanzure bw’abasinye, ayo masezerano ya EU n’u Rwanda ariko ko iyongera-gaciro ry’umutungo kamere w’ingenzi cyane “rudafite, nta yindi ngaruka byazana itari ukongera ikoreshwa rinyuranyije n’amategeko ry’umutungo kamere wa Congo bikozwe n’u Rwanda”.
Lutundula avuga ko ubukungu bw’u Rwanda “bushingiye kuri icyo gikorwa cy’icyaha” kandi ko ayo masezerano na EU atuma rurushaho kugira amikoro yo gushotora Congo.
Yavuze ko leta ya Congo ifata isinywa ry’ayo masezerano “nk’igikorwa kitari icya gishuti habe na gato”, nyuma yuko ribaye hashize iminsi Perezida wa Pologne – igihugu kinyamuryango cya EU – agiriye uruzinduko mu Rwanda ngo akarwemerera kuruha intwaro mu gihe rwaba rugabweho “igitero kivuye hanze”.
Yongeyeho ko DR Congo yiteze ko abategetsi ba EU bayiha “ibisobanuro kuri iyi myitwarire idasobanutse mu gihe [EU] badahwema kwemeza ko bashaka kugira uruhare mu gusoza ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo n’ikoreshwa rinyuranyije n’amategeko ry’umutungo kamere wayo, no gushimangira ubufatanye” hagati ya EU na Congo.