Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kuvuga ko badashobora kuganira n’umutwe wa M23, mu gihe umaze iminsi urekura ibice wari warafashe, uvuga ko wizeye ko iyi Guverinoma izemera ko bagirana ibiganiro.
Umutwe wa M23 umaze iminsi urekura ibice wari warafashe nkuko wabisabwe n’inama z’Abakuru b’Ibihugu zirimo izabereye i Luanda muri Angola ndetse n’i Nairobi muri Kenya.
Mu cyumweru gishize, nibwo uyu mutwe wa M23 wakoze ibikomeye mu kubahiriza ibyo wasabwe, ubwo wahagurukaga mu mujyi wa Bunagana wari ibiririndiro bikuru byawo, ukawusigira ingabo za Uganda zari zimaze kwinjira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Icyo gihe umutwe wa M23 wavuye muri uyu mujyi wa Bunagana, usigiye ubutumwa abaturage bo muri uyu mujyi, ubizeza ko ingabo za Congo (FARDC) ndetse n’imitwe yiyemeje kuzifasha, batazaza muri uyu mujyi.
Uyu mutwe kandi wavuze ko wizeye ko uko ukomeje gushyira mu bikorwa ibyo wasabwe, na Guverinoma ya Congo izemera bakagirana ibiganiro.
Gusa ibi byo birasa nk’ibidashoboka nyuma yuko Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo akaba na Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru, Patrick Muyaya avuze ko badateganya kuganira na M23.
Ni ijambo ryababaje umutwe wa M23 nkuko byagaragajwe na Perezida wawo, Bertrand Bisimwa mu butumwa bwe yatanze nyuma yuko Patrick Muyaya atangaje ibi.
Bertran Bisimwa yagize ati “Guverinoma ya Kinshasa ikomeje guhonyora inzira z’amahoro zatangijwe n’abakuru b’Ibihugu bigize EAC.”
Bertrand Bisimwa yakomeje avuga ko ibi byose bikomeje gukorwa na Guverinoma ya RDC bigamije gukomeza kuyobya uburari no gushaka impamvu zose zatuma amatora y’Umukuru w’Igihugu yigizwa inyuma.
RWANDATRIBUNE.COM