Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikiva mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC, yashyize hanze itangazo ivuga ko umutwe wa M23 ari wo utubahiriza imyanzuro yafatiwe mu nama zinyuranye mu gihe iki Gihugu n’Igisirikare cyayo ari cyo cyakomeje kubirengaho.
Ni nyuma y’inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bahuriye i Bujumbura mu Burundi ku wa Gatandatu tariki 04 Gashyantare 2023.
Imyanzuro yafatiwe muri iyi nama y’i Bujumbura isaba Guverinoma ya Congo kuganira n’imitwe yose irimo na M23, ndetse amakuru ahari ubu aremeza ko Tshisekedi yabyemeye.
Kuri iki Cyumweru tariki 05 Gashyantare 2023, Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyize hanze itangazo rivuga ko umutwe wa M23 ari wo nyirabayazana w’umutekano mucye uri mu burasirazuba bw’iki Gihugu.
Nyamara bizwi ko M23 ari yo ikomeje guhagarika ibikorwa byo kwica abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bikorwa n’indi mitwe irimo FDLR, Mai-Mai ikorana na FARDC.
Iri tangazo rya DRC ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula, rivuga ko umutwe wa M23 ari wo udashyira mu bikorwa imyanzuro irimo iyafatiwe mu nama y’i Luanda yabaye tariki 23 Ugushyingo 2022.
Rikomeza rigira riti “Kuri Guverinoma ya DRC, ni yo yonyine yubahiriza inama eshatu z’abakuru b’Ibihugu bya EAC ndetse n’itangazo ry’i Luanda ryo ku ya 23 Ugushyingo 2022.”
Umutwe wa M23 ni wo wakomeje kugaragaza ko FARDC ndetse n’imitwe bafatanyije ari bo batubahiriza iyi myanzuro kuko ari bo bakomeje kuwugabaho ibitero.
M23 kandi yo yagiye igaragza ubushake bwo kubahiriza iyi myanzuro aho wanagiye urekura bimwe mu bice wari warafashe ukabishyikiriza ingabo ziri mu butumwa bw’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.
RWANDATRIBUNE.COM
(Ambien)