Perezidansi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeje ko inama y’abagize Komisiyo ihuriweho n’u Rwanda n’iki Gihugu yagombaga guteranira i Luanda muri Angola, yasubitswe.
Iyi komisiyo yagombaga guterana bwa mbere kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nyakanga 2022 i Luanda muri Angola, yashyizweho n’inama y’Abakuru b’Ibihugu yabaye tariki 06 Nyakanga 2022.
Muri iyi nama yafatiwemo imyanzuro inyuranye irimo iyemeza ko Perezida Kagame Paul na Felix Tshisekedi bemeranyijwe kuzahura umubano w’Ibihugu byabo bimaze iminsi bidacana uwaka kubera ibyo bishinjanya byo kuba buri kimwe gifasha umutwe uhungabanya umutekano w’ikindi.
Perezidanzi ya Congo, yatangaje ko iyi nama yari iteganyijwe uyu munsi ku wa Kabiri tariki 12 Nyakanga, yimuriwe ku yindi tariki kuko muri Angola ahagomba kubera iyi nama, bari mu gihe cy’iminsi irindwi yo kunamira Jose Eduardo d’Eduardo Dos Santos wayoboye iki Gihugu witabye Imana mu ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.
Muri iriya nama yahuje Perezida Kagame na mugenzi Felix Tshisekedi mu cyumweru gishize, yanafatiwemo imyanzuro isaba umutwe wa M23 guhagarika imirwano, ukava mu birindiro urimo.
Gusa uyu mutwe wa M23 wateye utwatsi uyu mwanzuro, uvuga ko udashobora kuva mu birindiro byawo kuko ngo udashobora gusubira mu buhungiro.
RWANDATRIBUNE.COM
(Ultram)