Ububozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru buvuga ko imyigaragambyo y’amahoro yakozwe ejo ku wa mbere tariki 6 Gashyantare 2023 , n’abatuye umujyi wa Goma bamagana Ingabo za EAC na Monusco, baje kuvangirwa bakinjirirwa n’abanyarugomo bakoze ibikorwa birimo gusahura.
Muri iri tangazo ubuyobozi bw’Intara buvuga ko ibi bigamije gukomeza gushegesha ubukungu bw’iyi ntara hiyongeraho igitutu ikomeje gushyirwaho na M23 ivuga ko ifashwa na RDF.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Guverinero wa Gisirikare mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen.Constant Ndima Kongba, rivuga ko abigaragambyaga mu mahoro baje kwinjirirwa n’abantu basahuye , bankangiza ibikorwa bya Leta ndetse n’iby’abafatanyabikorwa ba Leta Congo.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko ibikorwa byo gufunga imihanda bishobora kubuza inzego z’umutekano gucunga neza umutekano w’Umujyi wa Goma bityo ko abaturage basabwa no korohereza imodoka z’imiryango itabara imbabare n’itagamiye kuri Leta kugira ngo zibashe kugeza ubutabazi ku banye-Congo bahunze.
Iri tangazo rigiye hanze mu gihe muri iyi myigaragambyo Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi barimo Abanyamulenge, bibasiwe aho bari guhohoterwa n’insoresore zibashinja ko ari Abatutsi kandi ko bafite aho bahuriye n’Umutwe wa M23.
Ejo ku wa Mbere , isoko ya Rwandatribune iri mu Mujyi wa Goma, yavuze ko Abanye-Congo bose bo mu bwoko bw’Abatutsi bari bihishe munsi y’ibitanda mu mazu yabo, batinya gusohoka kugirango baticwa n’abari kubahiga.
Iyi soko ikomeza avuga ko Urusengero rw’abanyamulenge ruhereye mu gace ka Nyabushongo mu mujyi wa Goma, rwasenywe n’abigaragambya ndetse n’ibikoresho byose byari birurimo birasahurwa ibindi birangizwa.
Si ibyo gusa kandi amaduka n’ibikorwa by’abanyecongo mu mujyi wa Goma byasahuwe ibindi birangizwa.
Si ubwa mbere ubuyobozi wa Congo bushyira mu majwi igisirikare cy’u Rwanda rushinja gufasha umutwe wa M23 , nubwo uyu mutwe wabihakanye ariko bisa naho ari umurongo w’icengezamatwara ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi bwimakaje mu kwitirira u Rwanda ibibazo bya Congo.