Nyuma y’uko isabwe guca umubano n’uyu mutwe w’Iterabwoba,Guverinoma yakoze igisa no gukora mu jisho ry’u Rwanda aho yameje ko ntawagereranya M23 ishinja gufashwa na Kigali na FDLR ivuga ko ari abantu baharanira Impinduramatwara.
Mu kiganiro Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya, yagiranye n’Umunyamakuru wa Al Jazeera, Marc Lamont Hill, wamubajije ku mikoranire y’igisirikare cya leta n’umutwe wa FDLR, maze avuga ko ari ibihuha kuko bawurwanyije kuva mu mwaka wa 1996 aho yawushinje kwica abanye-Congo ndetse no kwica Ambasaderi w’Ubutaliyani bityo ko batakorana nayo na rimwe.
Umunyamakuru yakomeje kubaza Muyaya ku bijyanye na FDLR hagendewe kuri Rapori z’impuguke za Loni zagaragaje imikoranire yayo na FARDC biza kurangira yinyuzemo avuga ko ari abantu baharanira impinduramatwara.
Ati “Ibintu bigomba gusobanuka. Ntabwo wagereranya M23 ishyigikiwe n’u Rwanda n’abaharanira impinduramatwara nka FDLR.”
Imvugo za Muyaya zishimangira iza Perezida Tshisekedi uherutse kuvuga ko FDLR aria bantu bakunda igihugu bityo ko ntacyo batwaye, mbere yari yavuze ko ari umutwe usa n’utariho gusa uyu mutwe waje kuvuga ko uriho kandi ko ukora ndetse ukaba witeguye kugaba ibitero ugakuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Raporo y’Itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yagiye hanze muri Kamena 2022 yashyize ahabona imikoranire y’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’imitwe irimo FDLR ndetse ko yakomeje kuyiha intwaro.
Iyi mikoranire yashimangiwe n’abarwanyi ba FDLR bafashwe mpiri na M23,aho bashimangiye ko igisirikare cya Congo aricyo kibaha ibikoresho byose ndetse ko bafatanya kurwanya M23 kandi bagaha imyitozo umutwe wa Nyatura.
FDLR yashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’Iterabwoba , ikaba igizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, sibyo gusa uyu mutwe wabaye inzozi mbi ku Batutsi bo muri Congo kuko wakomeje gukongeza no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu baturage b’iki gihugu.
Hakomeje gutangwa impuruza kuri Jenoside irimo gukorerwa Abatutsi muri Masisi ndetse n’ibindi bice byo muri Congo, ntagushidikanya ni umusaruro w’Ingengabikerezo ya FDLR.
FDLR yabaye ihwa mu kirenge cy’umubano w’u Rwanda na Congo
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 8 Gashyantare 2023 , ubwo yakiraga abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, mu isangira ryabereye muri Kigali Convention Center,Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimangiye ko azakora igishoboka cyose umutwe wa FDLR ntukomeze kubaho ndetse ko abayiri inyuma ari uburengenzira bwabo atababuza gusa bari gukina n’ibyo batazi.
Mu jambo yagejeje ku bitabiriye iri sangira riba mu ntagiriro z’umwaka , Perezida Kagame yavuze ko hari abifuza FDLR ikomeza kubaho ari nayo mpamvu imaze imyaka hafi 30 ivugwa ku butaka bwa Congo ariko ntihagire igikorwa ahubwo yashaka kubivugaho hakazamuka ibirego by’uko ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu bityo ko ari ikimenyetso ko ntabushake buhari bwo gukemura ikibazo cy’uyu mutwe.
Ati “Uri gukina niba wumva ko bamwe muri twe, Abanyarwanda, bazi ibyayo [FDLR] bazigera bemeranya nawe. Uwo ariwe wese utekereza atyo, ari kwibeshya. Bireba twe, ubuzima bwacu, amateka yacu, abo turi bo, nta muntu n’umwe kuri iyi Si, ufite inshingano kuri twe, ni twe twifiteho inshingano. Ibyo ntagushidikanya. Nzahora itera mbivuga.”
Perezida Kagame kandi yatanze isezerano ko azakora ibishoboka byose ikibazo cya FDLR kigakemuka ndetse ko nta Jenoside bamwe bakerensa izongera kubaho.
Umwuka mubi hagatu y’u Rwanda na Congo ukomeje gututumba, iki kiguhug gishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ukomeje kwambura ingabo za Congo ibice bitandukanye birimo imijyi ikomeye, mu gihe u Rwanda narwo rushinja Congo gukorana n’uyu mutwe wa FDLR.