Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, akaba na Minisitiri w’intebe wungirije wa DRC, Christophe Lutundula ayoboye itsinda ry’intumwa za Guverinoma ya Congo muri Quatar, aho bitabiriye isomwa ry’amasezerano atandukanye yasinywe hagati ya DRC na Quatar.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yagiye i Doha yitwaje ubutumwa bwa Perezida Tshisekedi abushyiriye Umwami wa Qatar. Iri tsinda kandi ririmo Jean-Claude Kabongo, umujyanama wihariye w’Umukuru w’Igihugu Tshisekedi. Iri tsinda kandi ryari riyobowe n’uyu mu Minisitiri bakiriwe na mugenzi we wa Qatar, Sheikh Mohammed Bon Abdul Rahman Bin Jassim Al-Thani.
Ibiganiro bagiranye byibanze ku kungurana ibitekerezo mu gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Christophe Lutundula yaganiriye na mugenzi we wa Qatar iby’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi.
Twibuke ko Kinshasa na Doha bashyize umukono ku masezerano muri Gashyantare umwaka ushize, mu murwa mukuru wa Qatar, aho bavugaga kubya Tekinike no kuzamura ubukungu bw’ibihugu byombi.
Aya masezerano, yatanzwe kandi yemejwe n’inama y’abaminisitiri ba guverinoma ya Congo muri Mata umwaka ushize, yerekeye ibikorwaremezo, birimo kuvugurura ibibuga by’indege bya N’djili, Loano na Ndolo.
Umuhoza Yves