Corneille Nangaa, wahoze ari Perezida wa Komisiyo yigenga y’Amatora muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yongeye kumvikana atunga urutoki Perezida Tshisekedi yemeza ko nta matora azaba mu mpera z’uyu mwaka, kuko inzira y’amatora ishingiye ku binyoma ndetse yongera kugaragaza ko amasezerano yamugejeje k’ubutegetsi natayubahiriza bizamugiraho ingaruka.
Ni ubutumwa yanyujije k’urukuta rwe rwa X, aho yemeza ko Perezida Tshisekedi nta gahunda afite yo gukoresha amatora kugirango azabone uko aguma k’ubutegetsi.
Yagize ati: “Tshisekedi arahinduka umubeshyi cyangwa rutwitsi, azimiriza umuriro icyarimwe kugira ngo abone uko asunika manda ngo arusheho kuramba k’ubutegetsi “.
Yunzemo kandi agira ati “Mu byukuri habaye amasezerano ya politiki hagati ya Félix Tshisekedi na Joseph Kabila Kabange mu mwaka wa 2018. Aya masezerano ni igikorwa cya leta kigomba kubahirizwa. Kutayubahiriza bizagira ingaruka zitangaje”.
Corneille Nangaa yakomeje avuga ko Tshisekedi adakora ibihagije mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Congo, gikomoka ku bibazo bya politiki kandi umutekano w’igihugu ugomba kuba imbere ya byose.
Félix Tshisekedi ubwe ngo yivugiye ko igihe cyose atakemuye iki kibazo cy’umutekano, kuri we ntacyo azaba yarakoze kuri manda ye nka Perezida wa Repubulika.
Uyu Nangaa yakomeje avuga ko Tshisekedi, yananiwe k’uyobora igihugu cya Congo kandi ko agomba kuva k’ubutegetsi.
Yakomeje avuga ko ubuyobozi bwe ntacyo bwakoze usibye gupfunyikira abantu umuyaga.
Uwineza Adeline
Rwandatribune .com