Corneille Nangaa wigeze kuyobora komisiyo y’amatora muri Congo (CENI), yagizwe umuhuzabikorwa w’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC).
Iri huriro rishya ryashingiwe I Nairobi muri Kenya mu minsi ishize, ririmo imitwe ya politiki n’iya gisirikare irwanya ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi irimo na M23.
Itangazo ryasohowe na M23, riravuga ko uyu mutwe wemeye kwiyunga kuri AFC kuko bizabafasha gukomeza impinduramatwara yo kuvanaho ubutegetsi bemeza ko ari ubw’ibibazo n’ubwicanyi bwa Felix Tshisekedi, bwica abaturage babwo bugahatira abandi benshi guhitamo kujya mu buhungiro cyangwa kubaho nk’abasabirizi.
Batangaje ko ku bijyane n’Ubuhuzabikorwa bahisemo bwana Corneille Nangaa, kuko babonye ari umuntu witeguye gusiga byose akitangira kubohoza igihugu.
Bagaragaje ko banenga amatora y’umukuru w’igihugu aherutse gukorwa ataritabiriwe n’abaturage bo mu bice M23 igenzura nk’uko byasabwe n’ubutegetsi, berekana ko ibyavuye muri ayo matora batabyemera kandi bitabareba.