Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ku cyemezo gitunguranye cyafashwe na leta mu ijoro ryo ku cyumweru kivanaho umwanzuro wari wafashwe wo gusubukura ingendo hagati y’intara no kwemerera abatwara za moto kongera gusubira mu kazi kabo.
Icyemezo cyatangajwe mu ijoro ryacyeye cyatunguye benshi, bamwe barakinenga kubera ingaruka cyagize.
Mu gikorwa cyo kurahiza abaherutse gushyirwa mu butegetsi, Perezida Kagame yavuze ko mu bihe nk’ibi bidasanzwe ibintu bitagendera ku matariki gusa, ko bisaba gusesengura uko ibintu byifashe.
Nyakubahwa Perezida Kagame yavuze ko “bazi neza ko abantu benshi bari bategereje iyi tariki [01/06] kandi umwanzuro watangajwe wabagizeho ingaruka”.
Ati: “Abo byahungabanyijeho gato batwihanganire, birumvikana. Ibyo tugerageza gukora byose n’inzego zose dufatanyije ni ukugira ngo turebe ukuntu twahangana n’iki cyorezo.
“Ariko tukagenda tunashaka uburyo twasubira mu buzima busanzwe tumenyereye. Turakora ibishoboka, ibyo dushoboye gukora nta na kimwe tutagerageza”.
Avuga ko badakwiye kwibanda ku matariki ahubwo bareba “niba byaba nta ngaruka bifite hafunguwe ibyo bikorwa”.
Yavuze ko mu minsi micye batangaza ibyemezo bishya bigamije gusubira mu buzima busanzwe.
Kuva mu mpera z’ukwezi kwa gatatu u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye zo guhagarika ubuzima busanzwe (lockdown) hagakorwa ibyangombwa cyane gusa, ibihe byamaze ibyumweru bitandatu.
Zorohejwe tariki 04/05/2020 ariko amashuri, insengero, imyidagaduro, ingendo hagati y’intara n’umujyi wa Kigali no gutwara abantu kuri moto bikomeza gufungwa. Hashyirwaho n’umukwabu utangira saa tatu z’ijoro.
Izi ngamba zagize ingaruka ku buzima cyane cyane bw’abatungwa no gukora imirimo iciriritse ibabeshaho buri munsi uko bakoze. Leta ivuga ko yagiye yunganira abakennye kurusha abandi ibaha ibiribwa.
Mu Rwanda hamaze kuboneka abantu 370 banduye coronavirus 256 bayikize n’umwe yishe.
Ubwanditsi