Ubwo icyorezo cya COVID-19 cyateraga, ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS) ryasabye ibihugu gufasha abakoraga umwuga w’uburaya mu buryo bw’umwihariko bakabona inkunga z’ingoboka zihariye.
Abo ingendo zahagaritswe batarasubira mu bihugu byabo bagafashwa gusubira iwabo amahoro, n’abo bidashobotse bakitabwaho
Ndetse hakabaho Kugoboka abanyamahanga badashobora gufashwa nk’abandi baturage bagahabwa ibyo kurya n’ibindi biri munkunga zitangwa na Leta.
UNAIDS Kandi yaburiye ibihugu Gusaba ababakodesha(ba nyiramazu) kubadafite ingo zabo bwite kutabirukana mu mazu bacumbitsemo,
Ko hagomba kandi kubaho kubarinda ko bahohoterwa n’abaturanyi babo mu buryo ubwo ari bwo bwose,
Kwirinda kubavangura mu bagize umuryango, ngo bapimwe ku gahato icyorezo cya COVID-19.
Hongeweho kandi ko abanyamahanga bafite visa zirimo kurangira bakongererwa igihe
Hakabaho no kubafasha kwisanga mu rugamba rwo guhangana na COVID-19, binyuze mu miryango iharanira uburenganzira bwabo n’ibindi bishimangira uburenganzira bwabo.
Inzego z’ubuzima, izishinzwe umutekano zirakora ubutaruhuka ngo hakumirwe ikwirakwira rya COVID-19.
Buri wese hatitawe ku byo yagize akamenyero yasabwe kubahiriza amabwiriza yashyiriweho kwirinda iki cyorezo, abadafite ubushobozi bagizweho ingaruka kurusha abandi bagafashwa kubona ibibatunga.
Ibi siko byangenze mu bice bimwe na bimwe byo muri Africa bagifata abakora umwuga w’uburaya nk’abatatira igihango cy’imico ya kinyafurika, mu bihugu byinshi bitandukanye bya Africa nka Cameroun, Gabon, Uganda na Zambiya, mu gihe cya “Guma mu rugo” hagiye humvikana ibibazo by’abacuruza imibiri yabo bazwi ku izina ry’indaya, aho bumvikanaga banenga Leta zabo kubatandukanya n’abandi baturage basanzwe.
Indaya nyinshi zavuze ko ntacyo zafashijwe nkuko byari bavuzwe na UNAIDS.
Mu biganiro byagiye bitangwa n’indaya zo mu bihugu byavuzwe haruguru humvikanaga mo gutabaza imiryango ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwa muntu bavugako iyo hatanzwe inkunga mu duce batuyemo usanga bo birengagijwe ahubwo bakabyihera abahagaritse imirimo yindi izwi kandi ngo n’ubundi bo baba bafite ukundi babayeho, hakomeje kugenda humvikana abakora umwuga w’uburaya bakomeje akazi aho basangaga abagabo iwabo cyangwa nabo bakabinjiza.
Gusa bamwe mu bafatwaga iyo babazwaga impamvu ibatera kurenga ku mabwiriza yashyizweho yo kwirinda ikwirakwira rya coronavirusi abenshi bavugagako ari ikibazo cy’inzara gusa hari n’abavugagako kubaho batabonana n’abagabo batabibasha bityo bagahitamo kubisangira mu ngo zabo.
Gusa ubwo UNAIDS yavugaga ibyo, hagiye humvikana bamwe mu bategetsi ba Africa bavugaga ko umwuga w’uburaya utemewe ndetse hari n’aho bifatwa nk’icyaha.
Ndacyayisenga Jerome