Kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda kuva tariki ya 13/3/2020 ni ukuvuga ko mu gihe kingana n’amezi atanu (5) icyo cyorezo kigeze mu Rwanda abaturage bagera kuri bane (4) nibo bamaze kwicwa nicyo cyorezo, naho abamaze kucyandura bo bakaba bagera ku 1,337, muri abo ngabo abagera kuri 684 babashije gucyira icyo cyorezo, bivuze ko abagera kuri 632 aribo bakirwaye icyo cyorezo kugeza magingo aya.
Umurwayi wa mbere wishwe na Coronavirus yamenyekanye tariki ya 30/05/2020 akaba yari umushoferi watwaraga imodoka zambukiranya imipaka, bikaba byaravugwaga ko yaje mu Rwanda avuye mu gihugu cy’abaturanyi nyuma y’uko yari amaze kuremba, maze yagera mu Rwanda akaza kwitab’Imana nyuma yo kwangirika imyanya y’ubuhumekero.
Nyuma y’iminsi ine (4) uwo muturage yishwe na Coronavirus ubwo ni ukuvuga tariki ya 03/06/2020 undi muturage wari umupolisikazi witwa Mbabazi wari uri mu butumwa bw’akazi mu mahanga akaza kuzanwa mu Rwanda nyuma y’uko arembeyeyo nibwo nawe yaje kwitab’Imana yishwe na Coronavirus.
Naho umunyarwanda wa gatatu wishwe na Coronavirus akaba yari umusirikare mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF) wari mu butumwa mu mahanga, akaba yari afite imyaka 51, gusa akaba yari asanzwe afite ubundi burwayi yishwe na Coronavirus tariki ya 01/07/2020.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11/07/202 nibwo umunyarwanda wa kane amaze guhitanwa na Coronavirus akaba ari umugabo w’imyaka 78 nkuko by’atangajwe na Minisiteri y’ubuzima ibinyujije ku rukuta rwa Twitter.
Abaturage bagera kuri 47 akaba aribo banduye icyo cyorezo, mugihe abagera kuri 28 babashije gukira, tukaba dushishikarizwa kwirinda ikwirakwiza ry’icyo cyorezo dukaraba intoki n’amazi meza cyangwa imiti yabugenewe ndetse no guhana intera hagati yacu.
Ndacyayisenga Jerome