Kuva icyorezo cya Virus ya Corona cyagaraga mu Rwanda tariki ya 13/3/2020 bimwe mu bikorwa bitandukanye bihuza abantu benshi birimo imikino n’imyidagaduro byahise bihagarikwa kugeza igihe kitazwi.
Gusa uko iminsi igenda ihita niko hagenda hafatwa ingamba zitandukanye zirimo no kuzahura ubukungu bw’igihugu, dore ko Uretse gushimisha abakurikira ndetse n’abakora Siporo, Sports zitandukanye ni kimwe mu bikorwa byinjiriza igihugu amafaranga atari macye.
Tariki ya 2/6/2020 nibwo hateranye inama y’abaminisitiri yari iyobowe na nyakubahwa Paul Kagame, muri iyo nama hakaba harafatiwemo imyanzuro itandukanye irimo kurekura ibikorwa bimwe na bimwe bitandukanye birimo na Sports.
Muri iyo nama hemejwe ko ibikorwa bya siporo y’umuntu umwe cyangwa izikorwa abantu bategeranye zemerewe gukorwa, gusa siporo zikorerwa mu nyubako GYM zo zikaba zitemewe, iyo nama yavuze ko amabwiriza arambuye kuri iyo ngingo azatangwa na minisiteri ibishinzwe.
Nibwo tariki ya 4/6/2020 Minisiteri ya siporo yashyize hanze amabwiriza y’isubukurwa ry’ibikorwa bya siporo mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus, amabwiriza yatangiye kubahirizwa tariki ya 8/6/2020 asiga zimwe muri Sports zongeye kwemererwa gukora arizo.
- Kwiruka
- Imikino ngororamubiri
- Kunyonga igare
- Imyitozo yo kugenda n’amaguru
- Golf
- Tenis
- Umukino wo gutwarwa imodoka
- Fencing
Naho tariki ya 26/06/2020 Minisiteri ya Sports ikaba yarasohoye itangazo rigena amabwiriza yari agamije kugenderwaho mu gusubukura imikino, icyo gihe yatangaje ko amabwiriza arimo kwambara udupfukamunwa mbere na nyuma y’imikino agomba gukurikizwa ndetse nandi agamije kurwanya ikwirakwiza rya Coronavirus.
Icyo gihe yavuze ko tariki ya 06/07/2020 aribwo hazatangazwa ibindi bikorwa bizemererwa gusubukurwa, mu gihe hagitegerejwe Raporo y’isesengura ryimbitse ryerekeye amabwiriza yakusanyijwe mu mashyirahamwe y’imikino.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki ya 09/07/2020 nibwo Minisiteri ya Sports yasohoye itangazo, ivuga ko imwe mu mikino itandukanye uretse iyari isanzwe yemerewe gukorwa twavuze haruguru yemerewe kongera gufungurwa ariko igakorerwa hanze, ikaba igomba gufungurwa guhera tariki ya 13/07/2020, iyo mikino ni.
- Cricket
- Boxing (Iteramakofi)
- Imikino jyarugamba (Karate, Kung Fu, Judo, Taekwondo)
- Skating
- Archery (Kumasha)
- Badminiton
- Aerobic
- Gymnastic
Iyo mikino yose igomba gukorwa n’abari mu myitozo gusa kandi ikabera gusa ahantu hafunguye, hubahirizwa amabwiriza yo kudakoranaho no guhana intera hagati y’umuntu n’undi.
Amabwiriza arebana niri subukurwa ry’ibikorwa bya Siporo
- Amashyirahamwe ya Siporo arebwa n’aya mabwiriza arasabwa kugeza kuri Minisiteri ya Siporo ingengabihe n’aho imyitozo y’abo bareberera izajya ibera kugira ngo Minisiteri ibashe gukurikirana iyubahirizwa ryayo.
- Amarushanwa ya Siporo ntago yemewe.
- Abikorera bafite ibikorwa bya Siporo zavuzwe haruguru, barasabwa kwandikira Minisports babisabira uburenganzira bagaragaza ingengabihe y’imyitozo n’ingamba zo kubahirizwa mu kubungabunga ubuzima bw’abantu hirindwa Coronavirus.
- Ibikorwaremezo rusange bya Sports birakomeza gufungwa, ariko Stade Amahoro, mu muzenguruko wayo ifungurirwe abakora Sports y’umuntu ku giti cye, kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6:00 AM), kugeza saa moya z’umugoroba (7:00 PM)
Amabwiriza yo kubungabunga ubuzima hirindwa Virus ya Corona.
- Kwambara agapfukamunwa mbere na nyuma ya Siporo.
- Kubahiriza intera ya metero ebyiri (2 M) hagati y’umuntu n’undi kubakorera imyitozo ahafunguye.
- Kwitwaza imiti yo gusukura intoki, ukayikoresha igihe cyose bibaye ngombwa mu gihe ukorera siporo hanze
- Kwitwararika ku isuku yahakorerwa siporo n’imyitozo hakoreshejwe imiti yemewe yica udukoko, no kwita ku bikoresho byifashishwa bikorerwa isuku, byumwihariko ahakorerwa Siporo hasi ku butaka, ubutaka bakoreraho ndetse n’ibikoresho bakoresha bigomba gusukurwa buri gihe n’imiti yabugenewe, aho bishobotse amaserire y’inzugi agasukurwa hakoreshejwe umuti wa Chroline.
- Mugihe hakoreshwa ibikorwaremezo bya Siporo, buri wese agomba kugira ibikoresho bye bwite, gutizanya ntibyemewe.
- Abantu bagaragaza ibimenyetso birimo inkorora, kwitsamura, kuribwa umutwe , ibicurane, umuriro ntibemerewe gukorera imyitozo ngorora mubiri mu ruhame, ahubwo bagomba kwegera inzego z’ubuzima zikabasuzuma.
Ndacyayisenga Jerome