Isi iracyugarijwe n’icyorezo cya coronavirus, Afurika iri mu migabane itazahaye cyane, imibare y’abanduye mu karere k’ibiyaga binini ikomeje kuzamuka buhoro buhoro. Kompanyi zikora imiti kw’isi nazo zikomeje gukora bidasanzwe zishaka umuti w’iyi ndwara cyangwa urukingo, gusa kugeza ubu abo imaze kwica ku isi barenze 500,000.
1/2 cy’abatuye Tokyo ntibashaka imikino olempike ya 2021
Abarenga kimwe cya kabiri cy’abatuye umurwa mukuru w’Ubuyapani Tokyo ntibashyigikiye ko imikino Olempike yimuriwe mu mwaka utaha nabwo yaba.
Mu munsi ibiri ishize, ibazwa ryakozwe n’ibinyamakuru bibiri byaho ryerekanye ko 51% by’abatuye Tokyo bifuza ko iyo mikino yimuriwe mu 2021 yakwigizwayo nanone cyangwa ikaba ihagaritswe.
Mu basubije bagera ku 1,030, muri bo 31% bifuza ko iyi mikino yaba vuba, wenda ikaba nta bayireba bari ku bibuga, naho 15% bo bifuza ko yaba nk’uko isanzwe iba.
Iyi mikino yagombaga kuba mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, yimurirwa mu kwa karindwi 2021.
Ghana yakomeje kuvanaho imisoro ku baganga
Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana yatangaje inyongera y’amezi atatu y’igihe cyo gukomeza gufasha no korohereza abakora mu rwego rw’ubuzima.
Abakora muri uru rwego barakomeza kongezwa 50% ku mushahara wabo kandi ntibazishyura imisoro y’ukwezi kwa karindwi, ukwa munani n’ukwa cyenda.
Ibi byari byemejwe mu mezi atatu ashize ubwo iki gihugu cyatangazaga abantu ba mbere banduye coronavirus.
Ghana imaze gutangaza abantu hafi 17,000 banduye Covid-19 na 112 yishe. Imaze gufata ibipimo 294,867- bimwe mu biri hejuru muri Africa.
Amashuri n’indege birongera
Muri Tanzaniya uyu munsi kuwa mbere amashuri yari asigaye atarafungura arongera gutangira nk’uko Perezida John Magufuli aheruka kubitegeka.
Leta ya Tanzaniya yemeza ko coronavirus yarangiye muri iki gihugu, hashize hafi amezi abiri idatangaza uko iki cyorezo gihagaze mu gihugu.
Muri Guinea naho uyu munsi abanyeshuri barasubira ku mashuri nyuma yo koroshya ingamba zari zarafashwe, gusa bategetswe kujya biga bambaye udupfukamunwa.
Muri Liberia ikibuga cy’indege uyu munsi kirafungurwa, nubwo hakiriho ingamba zimwe zo kwirinda kugeza tariki 22 z’ukwezi gutaha kwa karindwi.
Ubwandu “buteye inkeke” muri leta ya Texas
Kwiyongera kw’abanduye muri leta ya Texas muri Amerika “guteye inkeke” nk’uko bivugwa n’uyitegeka Greg Abbott.
Ubwandu bushya bwavuye ku kigereranyo cy’abantu 2,000 ku munsi kigera ku 5,000.
Bwana Abbott avuga ko abantu 5,000 ku munsi bashyirwa mu bitaro ngo bavurwe.
Ubwandu ku migabane
Visi perezida wa Amerika Mike Pence yavuze ko leta igomba kumenya ko “Texas ifite ibyangombwa byose ikeneye mu buvuzi muri iki gihe”.
Yasabye abatuye Texas kwambara udupfukamunwa, ati: “Twabonye ko tugabanya ikwirakwira rya coronavirus”.
Umubare muto w’impfu i New York
Leta ya New York ni yo yashegeshwe n’iki cyorezo kurusha izindi muri Amerika – kaminuza ya Johns Hopkins ivuga ko yapfushije abantu barenga 30,000, umubare ukubye kabiri uwo muri buri imwe mu zindi leta za Amerika.
Ariko nyuma y’amakuru mabi mu mezi ashize, ibintu biri kuba byiza.
Ejo ku cyumweru, guverineri wayo Andrew Cuomo yavuze ko uwo munsi hapfuye abantu batanu gusa, umubare muto ku munsi kuva tariki 15 z’ukwezi kwa gatatu.
Avuga ko ibi bitewe n’umuhate n’ikinyabupfura ku batuye New York hamwe no gukora hashingiwe ku mibare.
Abantu 400,000 muri ‘lockdown’ mu Bushinwa
Ubushinwa bwasubijeho amategeko yo kugumisha abantu mu ngo hafi ya Beijing, abantu barenga 400,000 bagomba kuguma mu rugo nyuma y’ubwiyongere bworoheje bw’iki cyorezo.
Aya mategeko yashyizweho mu ntara za Anxin na Hebei, abakozi bakora ibyangombwa cyane nibo bemerewe kuva mu rugo, umuntu umwe mu rugo nawe yemerewe gusohoka rimwe ku munsi akajya guhaha.
Nyuma y’uko iki cyorezo kibonetse bwa mbere mu Bushinwa mu mpera z’umwaka ushize, iki gihugu kigaragaza ko cyabashije kugabanya ubwiyongere bwacyo.
Mu kurwanya indi nkubiri nshya ya Covid-19, leta y’Ubushinwa ubu ishyiraho amategeko akomeye ahagaragaye ubwandu bushya, nubwo bwaba ari bucye.
Abantu 500,000 bamaze gupfa, nihe yibasiye?
Amerika niyo ikomeje kuzahazwa n’iki cyorezo, abantu 125,203 imaze kubica nk’uko bivugwa na kaminuza ya Johns Hopkins.
Brazil ikurikiraho aho hamaze gupfa abantu 57,622, hagataho Ubwongereza, Ubutaliyani na Espagne.
Ubundi, hejuru ya kimwe cya kabiri cy’abantu bose bamaze kwicwa n’iki cyorezo ni abo muri ibyo bihugu bitanu.
Hagendewe ku mubare w’abapfa ku baturage miliyoni imwe, ibi bihugu 10 nibyo bizahaye;
San Marino – 1,235
Ububiligi – 839
Andorra – 675
Ubwongereza – 639
Espagne – 606
Ubutaliyani – 574
Sweden – 522
Ubufaransa – 455
Amerika(US) – 377
Ubuholandi – 356
Ndacyayisenga Jerome