Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2020, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko utubari two mu Mujyi wa Kigali tutagomba kurenza saa tatu z’ijoro tutarafunga, naho utwo mu cyaro tukaba tutagomba kurenza saa moya z’umugoroba tutarafunga.
Mu zindi ngamba zafashwe, MINALOC yavuze ko nta masengesho yemerewe kubera ahantu hatemewe, nko mu byumba by’amasengesho, mu nzu cyangwa mu buvumo.
MINALOC kandi yongeye gusaba abantu gukomeza kugira isuku, cyane cyane bita ku gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, cyangwa bagakoresha imiti yabugenewe isukura intoki.
Iyi suku kandi igomba kuba n’ aho batuye, mu masoko, aho abantu bategera imodoka, muri za resitora no mu tubari.
MINALOC Iributsa buri wese kubahiriza intera nibura ya metero imwe hagati yabo mu gihe bari ahantu hahurira abantu benshi nko mu masoko no mu tubari, kandi bakirinda gusangirira ku muheha cyangwa ku icupa.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye inzego z’ubuyobozi gukomeza gufasha abaturage kubahiriza mabwiriza abafasha gukomeza kwirinda, mu rwego rwo guhangana n’icyo cyorezo.
Dore itangazo rya MINALOC uko ryakabaye
UMUKOBWA Aisha