umuvugizi w’umukuru w’igihugu Jean Claude Karerwa Ndenzako yatngaje ko igihugu cy’u Burundi cyahaye Imana umwanya udasanzwe bityo bizeye ko izakomeza kubarinda icyorezo cya COVID19 giterwa na Coronavirus.
N’ubwo Karerwa atangaza ibi,yanavuze kandi ko ngo biteguye kukirwanya umunsi kizagera mu gihugu cyabo.Ingamba zo kurwanya iki cyorezo zaratangiye aho Umunyamabanga wa Leta y’u Burundi akanaba n’umuvugizi wayo Bwana Ntahorwamiye Prosper aherutse gusohora itangazo rivuga ko babaye bahagaritse ingendo z’akazi zijya mu mahanga ku bayobozi bakuru.
Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo gifashwe muri gahunda yo kurwanya no gukumira ko COVID 19 yibasira igihugu cy’u Burundi.
COVID19 imaze kugera mu bihugu 33 mu bihugu 54 by’Afurika.Ishami rya UN rishinzwe ubuzima ku isi OMS/WHO rigaragaza ko muri aka karere u Rwanda, Kenya, DR Congo na Tanzania ariho iyi ndwara imaze kugera, bitatu muri ibi bihugu bikaba bihana imbibi n’u Burundi.
Mu Rwanda,amashuli yabaye ahagaristwe mu gihe runaka,Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu nayo yatangaje ko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, utubari twahawe amasaha ntarengwa yo gufunga mu Mujyi wa Kigali no mu byaro.
UMUKOBWA Aisha