Bamwe mu bahagaristwe ku mirimo muri ibi bihe bidasanzwe by’icyorezo cya Covid-19 bavuga ko n’ubwo babuze akazi kari kabatunze bikagira ingaruka ku mibereho yabo ya buri munsi,bungutse ubushake n’umwete byo kwihangira umurimo n’umugambi wo kuzigama ,igikorwa bavuga ko iyo bagitangira mbere batari kuba barahungabanyijwe no kwirukanwa.
Aba ngo abakoresha babo babasezereye ku kazi bababwira ko nta bushobozi ibigo byabo bigifite byo kubahemba kubera icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubukungu bw’ibihugu bitewe n’ibikorwa byagiye bihagarikwa mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo.
Niyibizi Naftar,yakoraga muri IGITEGO hotel akaba yari akuriye ishami rishinzwe ubucuruzi no gushaka abakiliya(Marketing).Yahagaritswe n’umukoresha we kubera ingaruka za Covid19 ku bukungu.
Ati: “Hari ukuntu umuntu aba akora,yaba afite nk’ikindi gikorwa nko kubaka ugasanga amafaranga yose ahembwa niho ayamariye,niba ari ibihumbi 300 byose bishiriye aho,ntatekereze wenda ngo reka nsige ibihumbi 50 byangoboka mu gihe runaka,ibyo nibyo byagiye bitugonga kuko umuntu yagumye mu cyizere cy’uko igihe cyose amafaranga araza ku kwezi,ikiraka kiriyongeraho,ugasanga kuzigama ni ikibazo.”
Mu gihe hari bamwe bahuje ibibazo na Niyibizi, bakaba bategereje gusubizwa mu kazi, we ngo yahise atangira kwihangira umurimo ugomba kumutunga.
Ati:“Ubungubu ntakazi napfa kubona kubera ibihe turimo,ariko nzakomeza gushakisha ari nako nteganya indi business yajya ingoboka,hari bagenzi banjye duhuje ikibazo twatekereje umushinga wo gutunganya amafunguro (food processing ) kera ariko ubu turimo kureba uko twawushyira mu bikorwa,ni akantu gaciritse yego ariko nanone kwizirika ku kazi kamwe nako katari akawe twabonye bikaze.”
Nsanzimana Edouard yahoze ari umushoferi muri kampani itwara abantu n’ibintu.we na bamwe mu bo bakoranaga,bahagaritswe binyuze mu itangazo ry’ikigo bakoreraga mu mpera z’ukwezi kwa gatatu 2020 ubwo amabwiriza yo kwirinda Covid19 yahagarikaga ingendo zose zitari ngombwa.Nsanzimana avuga ko yabaye nk’ukubiswe n’inkuba ubwo yabonaga iryo tangazo.
Ati: “Ehhh,Numvise isi inguye hejuru!Urabona,mu muhanda haba amafaranga,sinzi iyo ava ariko arahaba(…)nagendaga mpaha ibyo umugore akeneye abana bakarya nta kibazo,umushahara w’ukwezi ukaba uwo kwishyura inzu n’ibindi bikebike.Ibaze noneho kuryama ukabyuka usanga ibyo byose bitagihari mu munota umwe!Nabaye nk’ukuboswe n’inkuba”
Nsanzimana akomeza avuga ko n’ubwo ibyorezo biza bigatera ibibazo by’uburwayi ariko ngo Covid-19 yamubereye umwarimu mwiza kuko yakuyemo isomo ryo guteganyiriza ibihe bitunguranye.Kuri ubu arimo gushakisha akazi k’ubwubatsi kuko nabyo yabyize ariko nako ateganyiriza kubona igishoro mu bucuruzi bw’umugore we.
Umusesenguzi mu by’ubukungu Dr Canisius Bihira avuga ko gutakaza imirimo kubera ingaruka Covid-19 yagize ku bukungu bitazahungabanya ubukungu bw’igihugu kubera ko mu Rwanda hakiri ubwinyagambiriro mu bashaka kwihangira umurimo.Gusa ngo inkunga ya Leta irakenewe ariko n’abahanga imirimo nabo ngo nibaguke mu bitekerezo..
Ati: “Ubu umumotari yicaye mu rugo ngo jyewe ndi umumotari!kandi wenda moto ntizizongera kugenda vuba,ariko harimo nk’ufite ubushake wagenda akiharika ufite nk’isambu.Hari abantu basenyewe mu bishanga ubu bari barimo kubisiza ngo bazateremo indabo nibahindure umuvuno, ba bakera rugendo bari kuzaza kuzireba cyangwa niba bateganyaga kuzohereza mu mahanga ntibazi igihe ingendo mpuzamahanga zizasubukurwa.”
Dr Bihira kandi agira inama yo kugana ubuhinzi bw’ibiribwa abashaka kwihangira imirimo kuko ariwo murimo utajya uhagarara yewe no mu bihe by’intambara.
Ati: “Izo ndabo abazireba bazireba gusa ibihe bimeze neza ariko ibyo kurya no mu ntambara amasasu aravuga umuhinzi agahinga yahosha agasubira mu murima kandi ari nako abarwana nabo bakenera ibibatunga. Burya mu bihe bidasanzwe imiryango yose yafunga ariko iturukamo ibyo kurya ntishobora gufunga,abatekereza batekereza gukora ubuhinzi buteye imbere maze Leta nayo ikabunganira byisumbuyeho.”
Inama ku bikorera birukanye abakozi
Dr Bihira Canisius agira inama abikorera birukanye abakozi kubagarura kuko ngo usibye kuba bigira ingaruka mbi ku buzima bw’uwirukanwe ngo n’ibikorwa by’uwikwirukanye nabyo bisubira inyuma mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Ngo kwirukana umukozi kuko serivise zawe zafunze sibyo kuko ashobora kugenda akabona ahandi akazi wajya gusubukura serivisi watangaga ukababura bizagusaba gushaka abashya,kubahugura ndetse no kubamenyereza,ibintu avuga ko bisubiza inyuma imikorere y’ikigo.
Icyemezo cyo gugufungura ibikorwa bimwe na bimwe bikongera gukora, cyahaye amahirwe y’abikorera mu nzego zimwe na zimwe yo kongera gusubukura yubucuruzi. Gusa hari abandi batarakomorerwa, ari nabo bagowe cyane no kubona amaramuko, kuko bayakeshaga umushahara w’ukwezi.
Kwihangira umurimo, cyangwa guhindura ibyo umuntu yakoraga, bishobora kuba igisubizo kihuse mu kugoboka abantu muri ibi bihe, kuko nta muntu uramenya igihe icyi cyorezo cyizarangirira.
UMUKOBWA Aisha