Mu byukuri ikibazo cyizamuka ry’ibiciro ku masoko kiri ku Isi hose,ariko hari aho ugera ugasanga bikabije bitewe n’ubukungu n’imiterere y’ibihugu itandukanye.Abatuye Isi batari bake bakomeje kwibaza impamvu z’iki kibazo ariko bamwe ntibabibona kimwe. Dore impamvu ebyiri nyirabayazana ku izamuka ryibiciro ku masoko mu myaka ibiri ishize.
1.Icyorezo cya Coronavirus.
Duhereye kuri Coronavirus igihe abantu bose twategetswe kuguma mu rugo, abantu bamaze igihe kirekire badakora kandi barya, kuko ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari yaba mu Rwanda cyangwa ku rwego mpuzamahanga byahagaze ku kigero kiri hejuru byasaga n’ibyahagaze ndetse bimara igihe kirekire. Muri cyo gihe Guverinoma y’u Rwanda yashize amafaranga agera kuri miliyari 100 mu kigega ngobokabukungu kugirango ubukungu bw’igihugu budahungabana.
Ishoramari rishya ryateganyaga imishinga 172 ifite agaciro ka miliyali 1.2 z’amadorali yagombaga guhanga imirimo mishya 22.000 .
Ibiciro byatangiye kuzamuka kubera umusaruro mucye waturakaga ku bikomoka mu nganda bituma ibyageraga ku isoko bijya hasi ugereranyije n’abari babikeneye.
Hari ibicuruzwa bituruka hanze byagabanutse kubera ingamba z’igihugu
Mu bihe bya Covid-19,hari ibicuruzwa byabaye nk’ibigabanyijwe mu ngano y’ibyinjiraga mu gihugu, hagamijwe guteza imbere ibikorwa n’inganda z’imbere mu gihugu.
Ibi byiyongeraho kuba abaturage bamaze igihe badakora bigabanya ubushobozi bw’umufuka (amikoro) yabo.
2.Intambara ya Ukraine n’Uburusiya
Intambara y’Uburusiya nayo yakomeje kugira ingaruka zikomeye ku izamuka ry’ibiciro kuko Uburusiya ari kimwe mu bihugu byavagamo ingano,n’ibikomoka kuri peteroli byinshi. Kuva intambara yarota byaragabanutse ahanini biturutse ku bihano ibihugu bikomeye bigenda bifatira iki gihugu.
Kubera ibi bihano kandi, usanga kugirango uburusiya bwohereze ibicuruzwa bihakorerwa hanze, bisaba inzira zigoranye z’ubwikorezi, aho usanga ibihugu bimwe byabufatiye ibihano ari hamwe mu hanyuraga ibicuruzwa byinshi by’iki gihugu.