Afurika y’epfo yinubiye ko irimo guhanirwa – aho gushimirwa – ko yavumbuye ubwoko bushya bwa Covid-19 yihinduranyije bwa Omicron buhangayikishije.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yabitangaje mu gihe ibihugu bitandukanye ku isi byakuyeho ingendo ziva muri Afurika y’amajyepfo ubwo amakuru y’ikwirakwira ry’iyo virusi yamenyekanaga.
Ibimenyetso by’ibanze bica amarenga ko Omicron iteje ibyago biri hejuru cyane byo kongera kwandurwa.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ku wa gatanu ryavuze ko ubu bwuko bushya “buhangayikishije”.
Ubu hari abantu benshi i Burayi bamaze gusangamo ubu bwoko bushya – barimo babiri mu Bwongereza, babiri mu Budage, umwe mu Bubiligi n’undi umwe mu Butaliyani, mu gihe muri Repulika ya Tchèque habonetse undi umwe ucyekwaho kwandura ubu bwoko bwa Covid.
Israel, aho ubu bwoko bushya bwemejwe ko bwagezeyo, yafashe icyemezo cyo guhagarika ingendo zose z’abanyamahanga zinjira mu gihugu guhera saa sita z’ijoro kuri iki cyumweru.
Iyi ngamba ya Israel izamara iminsi 14, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The Times of Israel.
Abanduye Omicron banabasanze muri Botswana, Hong Kong na Israel.
Abagenzi babarirwa mu magana bageze mu Buholandi bavuye muri Afurika y’epfo barimo gupimwa ubu bwoko bushya bwa Covid.
Abagera kuri 61 bari mu ndege ebyiri za kompanyi y’Ubuholandi ya KLM babasanzemo Covid-19, ubu bashyizwe mu kato muri hoteli Schiphol iri hafi y’umurwa mukuru Amsterdam, mu gihe barimo gukorerwa ibindi bipimo, nkuko abategetsi bo mu Buholandi babivuze.
Muri iki gihe Ubuholandi busanzwe burimo kugorwa n’ubwiyongere bwa mbere bwinshi mu gihugu bw’abandura Covid. Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru haratangira gushyirwa mu bikorwa guma mu rugo y’igice yongerewe.
Ubu bwoko bushya bwihinduranyije bwa Omicron bwamenyeshejwe OMS ku itariki ya 24 y’uku kwezi kwa cumi na kumwe, mu makuru yavuye muri Afurika y’epfo.
Muyobozi Jérôme