Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangaje ibihano bishya byo gucibwa amafaranga ku bantu bafashwe “batubahirije amabwiriza yo kwirinda coronavirus”, ibyo byiyongereye ku bisanzweho birimo gufungirwa kuri stade cyangwa ku bigo by’amashuri.
Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko bibaza niba “ibihano biremereye ari byo byatuma icyorezo gicika”.
Ku wa gatandatu tariki 30 z’ukwezi gushize, hakwirakwiriye inyandiko igaragaza ibihano byo gucibwa amafaranga bijya gusa n’ibi, inyandiko minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko itahabwa agaciro kuko atari iyayo.
Ibihano bishya byatangajwe uyu munsi ku wa kane bigaragara ko byashyizweho umukono ku cyumweru tariki 31 z’ukwezi gushize kwa munani n’abakuriye inama njyanama y’umujyi wa Kigali.
Ibi bihano byiyongera ku bisanzwe byo gufungira abantu “ahabugenewe” mu gihe runaka cyangwa gufunga ibikorwa byabo. Bavuze ko bizubahirizwa n’abatuye muri Kigali n’abahagana.
Ibyo bihano birimo;
Amande ya 10,000 Frw ku batambaye cyangwa bambaye nabi agapfukamunwa
Amande ya 10,000 Frw ku kudashyira intera ya metero 2 hagati y’umuntu n’undi
Amande ya 10,000 Frw ku kurenga amasaha yo kuba uri mu rugo (saa moya z’ijoro – saa kumi n’imwe za mu gitondo)
Amande ya 25,000Frw ku kutishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga
Amande ya 3,000 Frw ku gutwara umugenzi ku igare, utwawe acibwe 2,000 Frw
Amande ya 25,000 Frw ku kurenza umubare w’abo imodoka ubu yemerewe gutwara (1/2)
Amande ya 25,000 Frw ku kurenza umubare w’abemewe kwitabira gushyingura, gushyingira
Amande ya 200,000 Frw ku gutegura ibirori n’ibindi bihuza abantu mu buryo butemewe, uwabyitabiriye agacibwa amande ya 25,000Frw
Amande ya 50,000 Frw ku kuva no kujya ahantu habuzanyijwe mu kwirinda ikwirakwizwa ry’iki cyorezo
Amande ya 25,000 Frw ku gufatirwa mu kabari cyangwa ahandi hahinduwe akabari
Ku mbuga nkoranyamba bamwe bahise bagaragaza ko bashyigikiye ibi byemezo abandi ko bidakwiriye kandi biremereye.
Umwe yanditse ati: “COVID 19 birangiye ibaye ikirombe gicukurwamo amafaranga , Ese ko abantu benshi batakaje akazi n’abagikora bakaba baragabanyirijwe imishahara ubu murumva ibihano by’amafaranga bikwiye? Ese abayobozi batumva impamvu abantu bagize mubahugura gute?”
Undi agira ati: “Ndabona Covid ibaye umusaraba ku Bantu kabisa no kwinyagambura bitazaba bigikunda. Gusa mu zindi nguni zose z’ ubuzima bw’abaturage hashyirwemo ingufu nkizi mu kubarengera kuko Covid ushobora gutuma habaho igwingira kandi rizica abantu nabi kuyirusha.”
Undi agira ati: Ibi ni byiza byari byaratinze, ubwo ibihano bimenyekanye kandi bisobanutse, turizera ko tutongera kubona abaturage bahutazwa, bakubitwa n’ ibindi bidahuye n’ aya mabwiriza.”
Kuva mu kwezi kwa gatatu yahagera, minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ivuga ko hamaze kuboneka abantu barenga gato 4,200 banduye coronavirus na 17 imaze kwica.
Umujyi wa Kigali uvuga ko ufatiwe mu ikosa rimwe ku nshuro ya kabiri igihano yari yahawe kikuba kabiri, naho byarenga kabiri akaregwa mu bucamanza “ubwigomeke.”
Ubwanditsi