Muri FDLR icyorezo cya Covid19 cyibasiye icyicaro gikuru cya FDLR/FOCA ahitwa iParis muri Nyamuragira MONUSCO ishobora gutanga ubuvuzi bw’ibanze.
Nkuko isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri muri Lokarite ya Nyamugira,Gurupoma ya Tongo,Zone ya Rutscuro ibivuga,nuko hasize amezi 2 benshi mu barwanyi ba FDLR bugarijwe n’icyorezo cya Covid19,aho kimaze kugarika ingogo.
Benshi muri aba barwanyi bakaba baravanye ubu bwandu mu gihugu cya Uganda aho benshi bafite imiryango ubwo bajyaga kuyisura bakazana ubwo bwandu,kugeza ubu abamaze guhitanwa n’iki cyorezo bararenga 50,mu gihe abenshi barembeye muri za Bivake zabo,bakaba badafite ubuvuzi bw’ibanze kugirango bavuzwe.
Nkuko isoko y’amakuru yacu ikomeza ibivuga bamwe mu ba Ofisiye bakuru boherejwe ahitwa iKirama kurwarizwayo harimo,Gen.Maj.Uzabakiriho Niyo Tedeum Kolomboka wungirije Gen.Omega,Col.Terimbere Emille ushinzwe ubutegetsi muri FOCA,Gen.Hitimana Bernard Manzi Mutunzi,na Col Gaterura n’abandi Rwandatribune igikomeje kubakusanyiriza.
Umwe mu barwanyi ba FDLR ubarizwa ahitwa iParis utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Isoko y’amakuru yacu ko bariya ba Ofisiye bakuru kuba aribo bamenyekanye,ataribo barwaye gusa ,kuko abasilikare bato imibare yabo yagizwe ibanga k’uburyo benshi bafite ubwoba ko iki cyorezo gishobora gusiga bose kibamaze kuko nta miti na mike bafite usibye ko babahata imiti y’umuravumba,ubundi bagategekwa gusenga no kwiyiririza ubusa .
Uyu murwanyi kandi yabwiye Isoko y’amakuru ya Rwandatribune ko Gen.Omega yatangiye gusaba ubufasha ingabo ziri mu butumwa bwa ONU, MONUSCO ziri ahitwa Kiwanja ko zabaha ubufasha bw’imiti n’abaganga cyangwa abarwaye bakaba bakoherezwayo ariko abantu ntibamupfire mu maso,kugeza ubu akaba nta gisubizo arahabwa cyane ko izi nyeshyamba zikomeje gusabwa gushyira intwaro hasi.
Umutwe wa FDLR ukomeje guhura n’ingorane nyinshi aha twavuga nk’ikiruka cya Nyiragongo giherutse kuruka kikaba cyarahitanye abatari bake,gushwana n’imitwe ya Mai Mai Nyatura ikajya kwifatanya na Guverinoma ariyo yabakingiraga ikibaba,imikwabo ikomeye ,ingamba zikomeye zo kugarura umutekano muri Kivu y’amajyaruguru zasizweho na Perezida Kisekedi no kwamburwa uduce twinshi yagenzuraga,ibi byose birerekana ko izi nyeshyamba ntayandi mahitamo ,usibye kurambika intwaro hasi.
Mwizerwa Ally