Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo abemera b’idini ya Islam basoze igisibo gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramazani,igisibo gisozwa n’umunsi mukuru w’ilayidi,umuryango w’abayisilamu mu Rwanda RMC wasohoye itangazo rimenyesha abayisilamu bose uburyo bwo gukorera iryo sengesho mu rugo.
Ni isengesho ubusanzwe ryakorerwaga mu mbaga nyamwinshi ariko rikamara igihe kitarenze isaha mu gitondo cy’umunsi wa 30 w’ukwezi kwa Ramazani.
Kuri ubu buri muryango uzakorera iri sengesho mu rugo rwawo bitewe n’ingamba zashyizweho na Leta y’u Rwanda zo gufunga ibikorwa byose bihuza imbaga muri gahunda yo kwirinda ikwirakwira rya Covid19.
Abamenyi mu idini ya Islam bavuga ko Intumwa y’Imana Muhamad SAW yashishikarije abayisilamu gukorera isengesho ry’Ilayidi mu mbaga ariko ko atari itegeko.Ngo kubikora ni byiza bijya kwegera itegeko ariko si itegeko kuko ari isengesho ry’umugerereka.
Isengesho ry’umugereka mu idini ya Islam ni isengesho ryiyongera ku masengesho atanu abayisilamu bategetswe gusenga buri munsi.
Iri sengesho ry’umugereka ngo urisenze arabihemberwa ariko utarisenge nta bihano yandikirwa.
Aha niho abamenyi mu idini ya Islam bahera bavuga ko mu bihe bidasanzwe nta kibazo kuba isengesho ry’Ilayidi ritabera mu mbaga.
Usibye kuba umuryango w’abayisilamu mu Rwanda watangaje ko abasilamu bazakorera isengesho ry’ Ilayidi mu ngo zabo kubera ibihe bidasanzwe byo kwirinda Covid19,ngo hari n’ibindi bihe bidasanzwe bishobora gutuma umuyisilamu asengera iryo sengesho murugo.
Kurwara bikomeye,kugwa kw’ imvura mu masaha yo kujya gukora isengesho ry’Ilayidi,ibihe by’intambara ndetse n’ibyorezo ngo ni ibihe bidasanzwe byemerera umuyisilamu gukorera isengesho ry’imbaga mu rugo rwe.
Muri iri tangazo,Umuryango w’abayisilamu Rwanda watangaje uburyo isengesho ry’Ilayidi rikorewe mu rugo rikorwa.
Ngo usibye inyigisho(Hutba) zitemewe gutanga,ibindi bikorwa byose bikorwa nk’uko bikorwa mu sengesho rikorewe mu mbaga.
Harabura iminsi igera kuri ine ngo abayisilamu basoze igisibo gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramazani.
Dore icyo itangazo rya RMC rivuga ku isengesho ry’Ilayidi rikorewe mu ngo
UMUKOBWA Aisha